Ubu buhamya yabutanze kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Mata 2023 ubwo abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba bibukaga abacuruzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange, wabanjirijwe n'urugendo rwavuye mu Mujyi wa Kayonza rukagera ku rwibutso.
Ndangamira wari umucuruzi ubwo Jenoside yakorwaga, yagarutse ku kuntu abacuruzi bo muri aka Karere benshi bagize uruhare mu kwicisha bagenzi babo b'Abatutsi, ngo bigarurire imitungo yabo.
Nyamara mbere y'uko Jenoside iba, abishwe bagiraga uruhare mu kuzamura ababishe binyuze mu kubaha imari bagacuruza bakazaba babishyura, n'ubundi buryo bwinshi.
Ndangamira yavuze ko ibimenyetso by'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga byatangiye kugaragara kera, nk'aho mu 1990 ubwo Inkotanyi zateraga, bahise bata muri yombi abantu benshi bitwa ibyitso, mu zahoze ari Komine Muhazi na Kayonza.
Nyuma y'iminsi mike ngo abasirikare na rumwe mu rubyiruko batangiye kwishimira ko bishe Gen Maj Gisa Rwigema.
Ibi byishimo ngo byakorwaga binyuze mu karasisi kakorewe mu Karere ka Kayonza, bamwe banywa inzoga nyinshi, barya inyama bishimira urwo rupfu. Ibi ngo byakorwaga n'abacuruzi, abasirikare ndetse n'urubyiruko rwabaga rwatoranyijwe.
Yakomeje avuga ko ubwo amashyaka menshi yatangiraga kwemerwa, ibintu byarushijeho gukomera hatangira gutegurwa urubyiruko ruzica abatutsi, ari nako bakomeza gutegura Jenoside mu buryo batanatinyaga kubigaragaza.
Uko abacuruzi bicishije bagenzi babo
Ndangamira avuga ko nibura muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari abacuruzi basaga 11 bakoreraga mu Mujyi wa Kayonza bicishijwe na bagenzi babo, kugira ngo bigarurire imitungo yabo.
Benshi muri aba ngo bishwe Jenoside igitangira, bicwa na bagenzi babo kugira ngo batange urugero ku rundi rubyiruko, ngo rutangire rwice.
Ati "Ubundi abacuruzi benshi bari batuye muri Komine Muhazi noneho hepfo muri Komine Kayonza ariho hatuye Interahamwe nyinshi, bakabura uko batugeraho, bajyaga baza tukabirukana bagasubirayo, inama zose bazikoreraga ahitwaga kwa Harora, akaba ariho bapangira ibintu byose."
Ndangamira yavuze ko hari nk'umucuruzi witwaga Rasana wafashe uwitwaga Semana akamuzamura gake gake mu bucuruzi, ndetse aza no kumugaragira mu bukwe.
Nyuma ngo yananugurije amafaranga agura imodoka, ariko Jenoside igitangira yamuhembye kumwica, mu gutanga urugero ko buri wese yakwica umucuruzi w'umututsi w'inshuti ye.
Ibi ngo niko byaje kugenda, abakarasi bica abandi bakarasi b'Abatutsi, abacuruzi batangira kugambanira inshuti zabo b'Abatutsi, ubundi bagahita basahura imitungo yabo yose.
Ibi byajyanaga no kubicana n'imiryango yabo, aho ngo bajyaga kubica bababeshya ko bagiye kubahisha kuko babanye neza.
Ndangamira yavuze ko nyuma yo kwica abatutsi b'abacuruzi, Interahamwe zakurikijeho kwica Abatutsi bari bahingiye mu bice bitandukanye birimo abiciwe Midiho bari hagati ya 200 na 500, n'ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nyuma y'aho Interahamwe n'abari abayobozi bakurikijeho kujya kuri Paruwasi ya Mukarange kwica Abatutsi benshi bari bahahungiye.
Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abacuruzi bariho ubu kubana neza na bagenzi babo, bagaharanira gushyira hamwe.
Ati "Ndashimira Perezida wa Repuburika wari uyoboye ingabo zahagaritse Jenoside akongera akubaka igihugu cyacu, ku buryo buri muturage wese yishyira akizana, ubu igihugu gifite umutekano aho kinarenga kikanawusagurira amahanga."
"Abacuruzi nabo nabasaba gukomeza gufasha Leta bafasha abatishoboye, aho kumera nka bariya ba kera bishe abantu bakanatanga urugero rubi."
Muri uyu muhango abikorera b'Iburasirazuba baremeye inka 100 imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza gukora neza no guteza imbere abaturage mu rwego rwo kwerekana itandukaniro ry'abacuruzi bariho mbere ya Jenoside n'abariho ubu.