Kayonza: Urujijo ku mibiri irenga 45 bikekwa ko ari iy'abazize Jenoside yajugunywe mu kiyaga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibiri yahabonetse kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata mu Mudugudu wa Kanyamasha mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange ahari ikiyaga gito kizwi nka Gashaka.

Amakuru y'iyi mibiri yatanzwe n'umuturage witwa Munana Egide wahingaga hafi aho akavuga ko yabonywe n'abana bari bagiye kuvoma. Agitanga amakuru ngo ubuyobozi buyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ndetse n'abo mu nzego z'umutekano bagiyeyo koko basanga iyo mibiri irahari aho ngo bigaragara ko ari umuntu wagiye akayihashyira. Iri hagati ya 45 na 50.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE ko koko iyo mibiri bayibonye bikaba bigaragara ko ari iy'abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati 'Ahagana saa yine abana bavomaga amazi kuri icyo kiyaga babona imibiri isa naho yaroshywe muri ako kayaga, baraduhamagara tujyayo hafatwa n'umwanzuro wo kuyishakisha yose tuyikuramo tuyishyira ku Kagari gusa bigaragara ko ari nk'umuntu wari uzi aho iri wayizanye akayihashyira kuko abaturage batubwiye ko hari imodoka y'ivatiri yari yaraye ihagenda ibaririza ahari inzira yabageza kuri icyo kiyaga gusa twabajije abantu bose dusanga nta wafashe plaque zayo.'

Gitifu Kabandana yavuze ko iyo modoka ariyo bakeka ko yaba yazanye iyo mibiri rwihishwa ikayihasiga ngo kuko n'ubusanzwe inzira igera kuri icyo kiyaga ntabwo isanzwe ari nyabagendwa cyane.

Yavuze ko kuri ubu inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo bamenye uko iyo mibiri yahageze niba koko ari n'iy'abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu hakibarizwa ibice byinshi bitari byabonekamo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Muri ibyo bice harimo nk'abatutsi barenga 200 biciwe ahazwi nka Midiho mu Murenge wa Mukarange, iyi mibiri yose na n'ubu yaburiwe irengero, hari kandi abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi gihangano cya Ruramira aho hagenda haboneka imibiri mike ugereranyije n'iy'abantu bahiciwe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urujijo-ku-mibiri-irenga-45-bikekwa-ko-ari-iy-abazize-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)