Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023 ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.
Urwibutso rwa Ruramira rushyinguyemo imibiri 1357 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi mu bahashyinguye ni abari baturutse muri Segiteri za Rukira, Ruramira, Nkamba na Ruyonza bishwe bakajugunywa mu cyuzi gihangano cya Ruramira.
Banamwana Pascal watanze ubuhamya yagarutse ku bugome Interahamwe n'abayobozi bayoboraga muri ibi bice bari bafite, avuga ko guhera tariki 7 Mata 1994 mu duce tumwe na tumwe bahise batangira kwica ariko ngo byakajije umurego tariki ya 17 Mata ubwo bikangaga ko Inkotanyi zishobora kuba zigiye kubageraho.
Yavuze ko benshi mu Batutsi biciwe Ruramira bajugunywaga mu cyuzi cya Ruramira bakijugunyamo kubera gutinya kwicwa kuko bari bagoswe impande zose.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko hari inzibutso zigiye guhuzwa kugira ngo zibone uko zitabwaho birimo kuzubaka neza no kuzongeramo amateka y'agace ziherereyemo kugira ngo uhasura ajye abasha kumenya binshi ku mateka y'aho hantu.
Yavuze ko urwibutso rwa Ruramira rwo ruzagumaho ahubwo ruvugururwe kuko rwihariye amateka.
Yagize ati 'Uru rwibutso ntabwo rujyanye n'igihe tugezemo tuzaruvugurura tugiremo ububiko bw'amateka y'inyandiko n'ikoranabuhanga, ahazashyingurwa imibiri, ibiro n'igice kizajya gitangirwamo ubutumwa.'
Guverineri Gasana yavuze ko Akarere ka Kayonza kagomba kubishyira mu ngengo y'imari ku buryo bizakorwa mu gihe gito ngo kuko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yabahaye ibizagenderwaho zitoranywa, birimo kugira amateka akomeye n'ibindi byinshi.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, yavuze ko kuvugurura uru rwibutso bizahesha agaciro imibiri irushyinguyemo ngo kuko ari urwibutso rubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka gace aho abenshi bajugunywe mu mazi nka bumwe mu buryo bwihuse bwakoreshejwe mu kwica abatutsi benshi icya rimwe.
Ati ' Kuvugururwa kwarwo bizadushimisha kuko ni urwibutso rwihariye amateka kuko rurimo imibiri yakuwe mu cyuzi cya Ruramira kuko rwihariye amateka y'abantu bishwe bakajugunywa mu kiyaga.'
Kuri ubu mu nzibutso zirindwi aka Karere kari gasanganywe zishyinguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside 25 713 bikaba biteganyijwe ko zizahuzwa zikaba eshanu zirimo urwibutso rwa Ruramira, urwa Mukarange, Rukara, Rwinkwavu n'urwa Kabarondo. Mu nzibutso zizimurwa harimo urwibutso rwa Nyamirama n'urwibutso rwa Nyakinazi ruherereye mu Murenge wa Murama.