Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 30 Mata 2023, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu.
Umuganda wakozwe hakurwaho ibihuru byari hafi y'umuhanda, gusibura utuyira nyabagendwa twasibamye n'ibindi.
Umukozi wa KBS wari uhagarariye iki gikorwa, Habanabakize Emmanuel, aganira na IGIHE yavuze ko nka sosiyete ikorana n'abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi, kwifatanya na bo mu muganda ari uburyo bwiza bwo gushyira itafari ku mubano uri hagati yabo kugira ngo umugambi wo guteza imbere igihugu urusheho kugenda neza.
Ati 'Twakoze umuganda usanzwe nk'uko ugenwa n'igihugu cyacu ariko habayeho no kumenyana n'abo dukorana kuko tubaha serivise zo kubatwara. Usanga rimwe na rimwe badukeneye bityo dukwiye guhora twifatanya n'abo mu bikorwa byabo bitandukanye.'
Ku ruhande rw'Abanyakenya batuye mu Rwanda bari bitariye iki gikorwa bari kumwe na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora, bashimiye ikaze bahawe muri iki gikorwa ndetse n'umubano mwiza n'ubuhahirane bukomeje kugaragara hagati yabo n'abanyarwanda.
Abanyakenya batanze inkunga ingana na miliyoni 2 Frw yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 500 batuye mu Murenge wa Kinyinya no kwishyurira abanyeshuri 500 bo mu mashuri abanza.
Uwari uhagarariye Abanyakenya batuye mu Rwanda, Boniface Nzioki Mutua, yavuze ko igikorwa cyo kwifatanya n'Abanyarwanda mu muganda ndetse no gutanga inkunga ari ishimwe batanze ku bw'umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.
Yagize ati 'Turashaka kugera mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, nk'Abanyakenya dushima ikaze twahawe mu Rwanda tunatanga ubufasha bwose dushoboye kubona.'
Yakomeje avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyabahaye ubufasha bwose bari bakeneye bityo rero gutanga inkunga ari ukwitura uwabagiriye neza no gukomeza umubano uri hagati yabo.
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora, aganira na IGIHE, yavuze ko umubano w'abaturage b'u Rwanda na Kenya wahoze ari mwiza kuva kera ndetse igikorwa nk'iki ari ibishimangira ibimaze kugerwaho.
Ati 'Ubusanzwe ibikorwa tubona aba ari guverinoma ku yindi ariko iki ni hagati y'abaturage kandi bituma umubano w'abo ukomera kurushaho. Ni byiza kandi turabishima, iyo abaturage bahuje biba byiza ku bihugu byombi.'
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yavuze ko inkunga bahawe yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku baturage 500 no kwishyurira abanyeshuri amafaranga y'ishuri, bizafasha mu gukemura ikibazo cy'abaturage bari bagifite ibyo kibazo.
Yagize ati 'Mu bwisungane mu kwivuza ni ho dufite abantu benshi ubona bakeneye guhabwa ubufasha, rero biraza kudufasha kuzamura ubwisungane dore ko turi muri ya mezi y'ubukangurambaga, kugira ngo tuzajye mu mwaka w'ingengo y'imari y'umwaka utaha bimeze neza.'
Yakomeje avuga ko abo bazaheraho bafashwa mu bwisungane mu kwivuza no kwishyurira abanyeshuri, ari abagaragaje ko bafite ubushobozi buke.