Kenya: Abasivile biciye umusirikare mu kabari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batatu batawe muri yombi i Kimilili, mu Ntara ya Bungoma,muri Kenya bakekwaho gutera no kwica umusirikare mukuru wakoraga mu buvuzi wo ku kigo cya Moi Air Base.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kimilili, OCPD Mwita Marwa, yemereye ibyabaye,ikinyamakuru Citizen Digital aho yemeje ko imirwano yabaye hagati y'umusirikare- uzwi ku izina rya Edward Barasa - n'itsinda ry'abasore benshi basangiraga inzoga ahitwa chang'aa mu mudugudu wa Maeni.

Bivugwa ko urwo rubyiruko rwahutse uyu musirikare rumukubita imigeri, mbere yuko umwe muri bo amukubita inkoni mu mutwe agakomereka bikabije.

Bivugwa ko Barasa yitabye Imana mbere yo kugera mu bitaro by'intara ya Kimilili aho yari ajyanwe kwivuriza kuko yari yakomeretse cyane ku mutwe no ku kuboko kw'ibumoso.

Bwana Marwa yihanangirije abantu kwirinda kwihanira, yongeraho ko abapolisi batangiye iperereza kuri iki kibazo bagamije kugeza abakoze icyaha mu butabera.

Iki kinyamakuru nticyatangaje neza igihe ubu bwicanyi bwabereye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-abasivile-biciye-umusirikare-mu-kabari

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)