Ishuri riherereye mu burengerazuba bw'igihugu cya Kenya rimaze gufungwa nyuma y'uko ritahuwemo abanyeshuri 2 bapfuye, bikekwa ko bishwe n'ibiryo byanduye bagaburiwe n'amazi adafite ubuziranenge.
Urwego rw'ubuzima muri Kenya rwatangaje ko rwafashe ikemezo cyo gufunga ishuri ry'abakobwa rya Mukumu Girls High School, nyuma y'uko abana 100 bajyanywe mu bitaro mu cyumweru gishize bose bataka mu nda kandi bahitwa
Ubushakashatsi ku cyateye iyo ndwara bwagaragaje ko abo banyeshuri bashobora kuba bagaburiwe amafunguro yanduye cyangwa afite uburozi .gusa ibizamini byoherejwe mu bitaro bya Kenya Medical Research Institute (Kemri) ngo harebwe nyirizina icyabaye.
Ababyeyi b'abana buzuye ku ishuri gutahana abana babo gitaraganya nyuma yo guhabwa amakuru y'uko hari babiri bitabye Imana muri iryo shuri bazira amafunguro ahumanye.
BBC