Ni ibikorwa iri vuriro ryakoze kuri uyu wa 21 Mata 2022, bibera mu Mudugudu wa Kibaya mu Kagali ka Kibaya mu Murenge wa Nyarugunga ho mu Karere ka Kicukiro.
Byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru waryo, Kalima Jean Malic, Umuyobozi waryo w'Inama y'Ubutegetsi, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Uwimana Geneviève, n'baturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa Legacy Clinics, Kalima Jean Malic yagize ati 'Twashimishijwe n'uko twasanze bataraheranywe n'amateka, bagakomeza kwishakamo imbaraga zituma batera imbere. Batweretse ko bakomeje guharanira kubaho mu buryo bwo kudatenguha abagize igitekerezo cyo kubarokora (Inkotanyi) ko bagomba kubagaragariza ko icyo baharaniye cyagize icyo gitanga.'
Uyu muyobozi yabasabye kujya bagena umwanya wo kuganira bakavuga iby'ababayeho kuko ari n'uburyo bwiza ku muvuzi ushobora kubafasha mu guhangana n'ibikomere byo ku mutima bikigaragara nka zimwe mu ngaruka za Jenoside zigihangayikishije.
Mu 2008 Umudugudu w'Icyizere watujwemo imiryango 50 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Kicukiro, aho ako karere katanze ubutaka inzu zikubakwa n'icyari ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG.
Uhagarariye iyo miryango, Gupenda Cecile yashimiye impano bahawe n'Ivuriro, Legacy Clinics, yemeza ko kubona abantu bagaragaza ko babitayeho muri ibi bihe bitoroshye, bibongerera icyizere cyo kubaho cyane ko baba bagaragarizwa ko bitaweho.
Uyu mubyeyi yagaragaje ikibazo cy'inzu bubakiwe mu 2008 zimaze gusaza, asaba ko byakorwaho bagasanirwa.
Uwimana Geneviève yashimiye ubuyobozi bwa Legacy Clinics bwahisemo kuza bakicarana n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabafata mu mugongo, agaragaza ko ari intamwe nziza igomba guterwa na buri wese.
Uwimana yavuze ku kibazo cyagaragajwe n'Abarokotse Jenoside cy'inzu ziri gusaza atangaza ko zubatswe mu gihe igihugu kitari cyakabonye amikoro ahagije ariko ko ubu hari umushinga wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE wo kuzisana.
Ati 'Muri Werurwe 2023 twafashe umwanya wo kwinjira muri buri nzu tureba ikibazo ifite. MINUBUMWE iri gukora urutonde rw'abazashyirwa mu ngengo y'imari yawo y'umwaka utaha izatangira muri Nyakanga 2023 ndetse bazasanirwa. Igice kimwe kizasanura inzu zihagaze ikindi kijye mu kubakira abandi batarashobora kubakirwa.'
Uyu muyobozi yavuze ko leta yita ku barokotse Jenoside mu buryo bwose kuko n'iyo barwaye bavuzwa ndetse no guherekezwa muri gahunda zitandukanye zo kwiteza imbere binyuze mu mishinga itandukanye.
Dr Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko nyuma ya Jenoside leta yari ifite umurimo ukomeye wo gufasha abarokotse Jenoside no kugarura mu buzima abayikoze bari bavuye mu igororero.
Ati 'Ndibuka mu 2003 hafunguwe abarenga ibihumbi 25, bari barakoze Jenoside. Yakubwiraga abantu yishe ukamubwira uti hagarikira aho kuko wumvaga birenze ubwenge. Kubanisha abo bantu n'abarokotse Jenoside bafite ibyo bikomere ni urugendo ubu tugomba kwiga kuko rugaragaza ko Umunyarwanda atari umuntu usanzwe.'
Dr Habyarimana yavuze ko binyuze mu kubabarira, abarokotse Jenoside babaye aba mbere bagize uruhare mu kubaka igihugu, abashimira ko iyo bitabaho abateguye Jenoside bari kuba batsinze.
Ati 'Iyo abarokotse Jenoside baheranwa n'agahinda abandi bagahera muri uriya mujinya tukabarekera mu buroko ntitugerageze kureba ukuntu twabagarura ibuntu abateguye Jenoside bari kuba bageze ku ntego yabo burundu.'
Yagaragaje ko imfubyi za Jenoside zagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge kuko bagendaga babohoka bagakora amahuriro arimo n'abana bakomoka ku babyeyi babiciye, intambwe ngo yari ikomeye niyo mpamvu 'ubu tugomba kwishimira aho tugeze.'
Amafoto: Sendegeya Jules