Kigali: Abantu 197 barwaye kubera ibiryo bariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko aba bantu bakora ahantu hamwe, ndetse ko bariye ku kazi ku wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023, baza kugubwa nabi maze icyenda bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubungo kiri hafi y'Ibiro by'Umurenge wa Ndera.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, abandi bantu 170 babyutse batameze neza nabo bajyanwa muri iki Kigo Nderabuzima.

Bimwe mu bimenyetso bagaragazaga birimo kuribwa mu nda, kuruka no guhitwa.

Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Soeur Colletta Uwamahoro, yabwiye IGIHE ko batangiye kwakira aba bantu kuri uyu wa Gatatu ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba, bataka ko bari kuribwa mu nda.

Yongeyeho ko muri ki gitondo ari bwo bakiriye benshi, bahura n'imbogamizi z'uko umubare w'abarwayi iki Kigo Nderabuzima gisanzwe cyakira wiyongereye cyane, ariko ashimangira ko benshi muri bo batangiye koroherwa nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw'ibanze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bakibimenya bihutiye gukurikirana ikibazo, ku buryo abarwaye bose bitaweho.

Yakomeje ati "Abari bafite ikibazo twabagejeje kwa muganga mu buryo bwihuse ku buryo bitaweho ndetse abenshi batangiye gukira ubu turabona bimeze neza."

Amakuru avuga ko umubare w'abagize ikibazo, ari muto ugereranyije n'abari bahawe amafunguro.

Mu Kigo Nderabuzima cya Rubungo huzuyemo abantu baribwa mu nda nyuma y'uko bariye ibiryo bikazigiraho ingaruka
Bamwe bubakiwe inzu ya shitingi baryamamo hanze kubera ko ubushobozi bw'iri vuriro butabasha kwakira abarwayi bose
Imodoka zazanaga abarwayi benshi ku Kigo Nderabuzima bari kuribwa mu nda
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline,we yabwiye IGIHE ko abaturage bajyanywe muri iki Kigo Nderabuzima baribwa mu nda ari 179 ndetse ubu batangiye koroherwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abantu-197-barwaye-kubera-ibiryo-bariye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)