Kigali: Batatu bafatanywe magendu y'inzoga za 'Liqueur' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru aba bantu uko ari batatu.

Polisi yatangaje ko umukobwa uri mu batawe muri yombi yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo kandi yakoreraga nyina na we wafatiwe mu Karere ka Rubavu.

Nyuma yo kumenya amakuru y'uko ashakishwa na polisi yahise ava mu Murenge wa Kimironko yimukana n'izo nzoga ku Kabeza, akaba yafatanywe n'umusore bakundana.

Uyu mukobwa yemeye ko yacuruzaga inzoga zinjiye mu gihugu mu buryo butemewe abifashijwemo n'abashoferi batwara amakamyo.

Yagize ati 'Izi nzoga nzikura muri RDC maze ukwezi gusa nzicuruza, naho uburyo nzizana mvugana n'abantu baho kuko baba bafite abashoferi bakazizana njye bakambwira amafaranga mbaha bazihagejeje.'

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre yavuze ko inzoga zafashwe zifie agaciro ka miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda aboneraho gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa bya magendu kuko bihonmbya igihugu kandi bikagira ingaruka k'ubikora.

Uyu mukobwa yafatiwe mu nzu yari yarimukiyemo ari kumwe n'umukunzi we
Umukobwa watawe muri yombi
Zimwe mu nzoga zafashwe
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa KIgali, CIP Twajamahoro Sylvestre



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-batatu-bafatanywe-magendu-y-inzoga-za-liqueur

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)