Kigali Boss Babes igezweho! Ibyo wamenya ku m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo iri tsinda ryihariye murandasi muri iki gihe, ariko hari andi matsinda ahuriyemo abagore mu Rwanda bamenyekanye nyuma bakihuriza, kandi bigatanga umusaruro ushingiye ku bikorwa buri rimwe ryahisemo gukora mu kwiteza imbere.

InyaRwanda iritsa cyane ku matsinda atanu ari mu ruhando rw'imyigadaduro. Impuzandengo y'aya matsinda ahuriye ku kuba ataramara nibura imyaka ine, ni mu gihe irindi tsinda twashyize ku mwanya wa gatanu duhurijemo abiri, ryamaze gusenyuka.

Aya matsinda kandi ahuriye ku kugira abagore b'ibizungerezi, bituma buri wese abahozaho ijisho yibaza ku buzima bwabo. Imbuga nkoranyambaga zabo zirakura uko bucyeye n'uko bwije.


1. Kigali Boss Babes

Ku rukuta rw'abo rwa Twitter bafunguye mu Ntangiriro za Mata 2023, banditseho bagira bati 'Amafaranga ni umwami, kandi natwe turi abamikazi.'

Mu bimeze nk'ikivugo cy'abo, bumvikanisha ko kwirengagiza gukorera amafaranga bitakuzanira umunezero.

Ni itsinda ryagarutsweho cyane mu ntangiriro z'iki cyumweru nyuma y'uko abagore b'abanyamafaranga batangaje ko bihurije hamwe mu ihuriro bise 'Kigali Boss Babes'.

Basohoye amashusho abagaragaza ubwo bahuraga bagashyira akadomo ku mushinga wo kwihuriza hamwe, ariko ntibavuga imishinga bashyize imbere.

Amakuru avuga ko bagiye kujya bakora ibiganiro bigaruka ku buzima bw'abo 'Reality TV Show', kandi bagakorana mu bijyanye n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iri tsinda cyangwa se iri huriro rigizwe na Ambasaderi Isimbi Alliance [Alliah Cool], umunyamideri Gashema Sylvie, umwerekanamideri Christella, Rwiyemezamirimo Camilla Yvette, umukinnyi wa Filime Queen Douche uzwi no ku mbuga nkoranyambaga ndetse na rwiyemezamirimo Isimbi wabaye n'Umunyamideri.

Gashema Slyvie ni umwe mu bagore b'abanyamideri binyuze mu bucuruzi bw'imyambaro y'abagore n'ibitenge bihenze bizwi nka 'Bazi' aho yashinze ikigo 'Bazin Deluxe by Slyvie'.

Camille Yvette [Camilles Yvette] afite yashinze ikigo 'Camille Investment Ltd' gikora ishoramari mu bijyanye no gutegura ibitaramo n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi.

Isimbi Vestine Muragijimana ni munyamideri washoye imari mu birungo by'ubwiza abinyujije mu kigo 'Isimbi Cosmetics & Imports Ltd.

Danis Christelle Igeno Uwase [Christella] ni umwe mu bakobwa mu Rwanda bishyurwa agatubutse binyuze mu mashusho y'indirimbo y'abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Davis n'abandi.

Queen Douce, ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri sinema nyarwanda kandi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gikurura imitima ya benshi.

Isimbi Alliance ni umwe mu bagore bazwi muri sinema y'u Rwanda kuri ubu uyu mugore amaze kwinjira ku isoko rya Nigeria aho yatangiye kugurisha filime yanditse izindi zigakinwa. Â Ã‚ Ã‚ 

2.Mackenzies

Ku wa 27 Gashyantare 2022, Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 20220 yahaye ikiganiro cyihariye InyaRwanda, aho yavuzemo birambuye ibiteye amatsiko kuri we, amavu n'amavuko y'ihuriro Mackenzies ahuriyemo n'abavandimwe be n'ibindi.

Muri icyo gihe yavuze ko iri huriro cyangwa se iri tsinda, baritangije nyuma yo kugira igitekerezo bashingiye ku kuntu idirishya ry'iwabo mu rugo ryarasagaho 'izuba ryiza cyane' bikaborohera mu gufata amashusho n'amafoto, babona ko bajya bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa yavuze ko amashusho ya mbere basohoye yishimiwe n'abarimo umuhanzi w'umunya-Nigeria Mr Eazi wababwiye ko 'bakora ibintu byiza'.

Nishimwe yavuze ko ibi byabanjirijwe no gushinga itsinda rihanga imideli ariko baza gusanga nta musaruro bitanga.

Yavuze ko kuva batangiye kwifata aya mashusho abantu batangira kubavugisha babasaba ko babafasha mu bijyanye no kubamamariza ibikorwa bitandukanye.

Gukorana n'iri tsinda ry'abavandimwe be biri mu byatumye anashyigikirwa muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Yavuze ko kwifata aya mashusho byatumye bamenyekanya ndetse bamwe barabegera babasa ko batangira kujya bakorana mu buryo bwo kubamamariza ndetse ngo bamaze kubisaruramo menshi. Ati 'Twifataga amashusho twumva ari ibintu bisanzwe tugera aho ngaho tubibyaza umusaruro.'

Twatangiye dukora aka-video kamwe karakundwa dukora tubiri turakundwa noneho abantu benshi bakaza badusaba mudufashe mu kwamamaza natwe tubibonamo umusaruro. Turakomeza turakora kandi tuninjiza bikadufasha cyane.'

Iri tsinda rigizwe na Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda baravukana mu nda imwe. Ni mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w'aba bakobwa (avukana na se wabo) n'aho Uwase Pamela Loana ni mubyara wabo.


Baherutse gutanga abageni:

Ku wa 15 Ukuboza 2022, Pamella Loana yakoze ubukwe n'umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa nyuma y'igihe cyari gishize bari mu munyenga w'urukundo.

Ibirori by'aba bombi byabereye Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.

Ku wa 24 Werurwe 2023, Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie yakoze ubukwe n'umukunzi we Lt Nsengiyumva David ukinira APR BBC.

Ni ubukwe bwitabiriwe na Perezida Paul Kagame n'abo mu muryango we. Lt Ian Kagame yari mu basore bambaye Lt David Nsengiyumva.

Umuhanzi Jule Sentore yasusurukije ubu bukwe bwabereye mu Intare Conference Arena. Ni mu giheUmuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara ari we wasabwe umugeni.


3.Nyampinga Foundation

Mu Ukuboza 2020. Nibwo abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu bitandukanye batangaje ko bashinze umuryango bise 'Nyampinga Foundation' mu rwego rwo kugira uruhare mu guhindura imibereho y'abantu banyuranye muri sosiyete.

Ni umuryango bashinze nyuma y'uko bagiye bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, binyuze mu bikorwa buri umwe yagiye akora, uburanga n'ibindi byagiye bituma sosiyete imutekerezaho.

Buri mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, yagiye ahabwa ibihembo birimo imodoka ndetse n'umushahara wa buri kwezi, ku buryo byagiye bimufasha mu gihe cy'igikorwa cyo gukusanya amafaranga yaba agenewe mu kugira icyo bakora.

Iri hiruro ribarizwamo Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.

Batangiza iri huriro bavuze ko Nyampinga Foundation izaba ijwi ry'urubyiruko; ikore ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha umwana w'umukobwa gutera imbere binyuze mu bumenyi, kwiga, imibanire n'abantu, imirire n'ibindi.

Nyuma yo gushinga iri huriro, bahise bashyiraho igihembo cy'amadorali 1000 [992,000Frw] ku muntu umwe uzakora igikorwa bise 'Ubumuntu' kigamije gukangurira abantu kugirira neza abandi nk'indangagaciro y'urukundo ikwiye kuranga buri wese.


Nyampinga Foundation inabarizwa Lary Muganwa uri iburyo

Icyo gihe, Miss Mutesi Jolly yabwiye InyaRwanda ko batekereje iki gikorwa kugira ngo bakangurira abantu kwibuka bagenzi babo no kugira ubumuntu muri ibi bihe bigoye.

Mu bindi bikorwa aba bakobwa bakoze, harimo gutanga udupfukamunwa 1000 ku miryango y'abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, batanze Cotex ku bana b'abanyeshuri bo mu karere ka Nyanza n'ibindi.

Kuva icyo gihe iri huriro niryongeye kumvikana mu itangazamakuru mu bikorwa binyuranye.


4.Binyuze mu kiganiro 'Ishya' abanyamakuru bane barihuje

Ni bamwe mu bagore bafite izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Buri umwe yakoranye cyangwa se akorana n'ibigo mu bijyanye no kubamamariza ibyo bakora.

Uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga n'ibindi biri mu byatumye bigwizaho igikundiro. Abo ni Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d'Arc na Michèle Iradukunda na Mucyo Christella bakora ikiganiro 'Ishya' kigiye kumara imyaka ibiri.

Ubwo bizihizagasa isabukuru y'umwaka umwe wari ushize iki kiganiro gitangiye, Mucyo Christella uri mu bakora iki kiganiro yabwiye InyaRwanda ko bishimira umusanzu cyatanze kuri sosiyete, kiba urubuga rwiza ku rubyiniro by'umwihariko.

Ati 'Cyarakunzwe! Twagize ibitekerezo byiza, twagize abatumirwa batandukanye. Tugira ibikorwa bitandukanye byaduhuje n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo ari Youtube kuko usanga no hanze ya Youtube twari dufite ibindi twarimo ari ugukomeza ingingo twavuzeho kuyiganiraho cyane cyane nabavuga ko urubyiruko rwabonye abantu bisanzuraho nka bashiki babo bakuru babo bo kuganiriza.'


Uhereye ibumoso: Mucyo Christelle, Cyuzuzo, Aissa Cyiza na Iradukunda

'Season' ya kabiri y'iki kiganiro cyatangiye gutambuka ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022 guhera saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba kuri RTV.

Aissa Cyiza uri mu bakora iki kiganiro afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Bubanyi n'Amahanga yakuye muri Kigali Independent University. Amaze imyaka 10 ari mu rugendo rw'itangazamakuru, ubu ni umunyamakuru wa Royal Fm.

Cyuzuzo Jean d'Arc afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda. Imyaka 11 irashize ari mu itangazamakuru, aho yakoreye Radio na Televiziyo.

Ubu, ni we Muyobozi Mukuru wa Ishya Ltd, kandi ni umunyamakuru wa Kiss Fm mu kiganiro Kiss Drive.

Hari kandi Christella Mucyo ukora mu bijyanye n'imiti. Ni umwe mu bifashishijwe mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Supranational 2019.

Hari kandi Michèle Iradukunda, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri muri 'interpretation&Translation' yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

Ni umunyamakuru w'igihe kirekire w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA). Mu bihe bitandukanye yifashishijwe mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda.


5.The Sisters & The Blessed

The Blessed Sisters na The Sisters, amatsinda akomeye yari agizwe n'abakobwa b'abahanga mu miririmbire, uwavuga ko yazimiye, biragoye ko haboneka umutera ibuye. Amaze kwibagirana neza neza.

Mu myaka yashize, aya matsinda yari ahagaze neza cyane mu Rwanda, ndetse yari afite urufunguzo rwafungurira umuziki nyarwanda wa Gospel umuryango winjira ku gasongero k'amatsinda akomeye cyane ku Isi, gusa kuri ubu arasa nk'ayamaze gusenyuka ushatse wongereho burundu bitewe n'impamvu zinyuranye.

The Sisters ni itsinda ryari rigizwe na Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Tonzi na Phanny Wibabara. Iyo bageraga kuri stage, ibintu byahitaga bihinduka bitewe n'imbaraga babaga bafite ziherekejwe n'ubuhanga buhanitse mu miririmbire yabo isasiwe n'amajwi meza.

Bararirimbaga ukagira ngo ni Abamalayika. Kuri ubu uko ari bane, buri umwe yashyize imbaraga mu gukora umuziki ku giti cye ndetse bahagaze neza rwose dore ko buri umwe ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda.

The Blessed Sisters ryo ni isinda ryari rigizwe n'abakobwa batatu bavukana ari bo: Peace, Rebecca na Dorcas. Iri tsinda ryari rikunzwe bikomeye mu gihugu by'akarusho mu Ntara y'Iburasirazuba aho bakomoka ari naho batangiriye umuziki. Banabarizwaga muri korali Imirasire yanditse amateka i Burasirazuba, gusa nayo magingo aya yaburiwe irengero.

The Blessed Sisters bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziherekejwe n'umudiho n'amajwi meza cyane, zirimo: 'Araguhamagara', 'Wahanze u Rwanda', 'Our Father' (Bayikoze mu 2015 ari babiri gusa), n'izindi.

Nyuma y'uko babiri mu bagize The Blessed sisters bashatse abagabo, bakajya gutura hanze y'u Rwanda, Dorcas Ashimwe wasigaye mu Rwanda nta yandi mahitamo yari afite, aha akaba yarahise atangira gukora umuziki ku giti cye nk'umuhanzikazi wigenga.

Icyakora iyo uganira n'abagize iri tsinda bakubwira ko itsinda ryabo ntaho ryagiye, bakongeraho ko Imana nibishima bazongera bakaririmbana ari batatu.

 

 Â 

 

 

 

 

 

REBA HANO IKIGANIRO NISHIMWE NAOMIE ASOBANURA BYINSHI KURI MACKENZIES

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128255/kigali-boss-babes-igezweho-ibyo-wamenya-ku-matsinda-yabagore-yamenyekanye-nyuma-bakihuriza-128255.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)