Kigali ibiryo birarikoze! Abantu 197 barwariye mu bitaro kubera ibyo bariye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu bagera ku 197 biganjemo abagore barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rubungo giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera bazira amafunguro bariye akabagwa nabi.

Amakuru dukesha Igihe, avuga ko aba bantu bose basanzwe bakorera ahantu hamwe, ku wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 baririye ku kazi nyuma baza kugubwa nabi maze 9 muri bo bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubuga.

Uyu munsi ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, abandi 170 babyutse batameze neza nabo bajyanwa muri iki Kigo Nderabuzima, bagaragaza ibimenyetso birimo kuribwa mu nda, kuruka no guhitwa.



Source : https://yegob.rw/kigali-ibiryo-birarikoze-abantu-197-barwariye-mu-bitaro-kubera-ibyo-bariye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)