Igisambo ruharwa gifatiwe mu cyuho kivuye kwiba igitoki maze bagitegeka kugenda cyivuga ibyo cyakoze.
Ibi byabereye mu Kagari ka Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere aho irindo ryafashe umusore wiyita Jay Polly amaze kwiba igitoki mu murima w'umuturage.
Iki gisambo kikimara gufatwa, cyashorewe n'abanyerondo maze bagitegeka kugenda cyivuga ibyo cyakoze.
Uyu musore yaturutse ku Kagari ka Nyarufunzo avuga ko ari umujura ndetse ko yafatanywe igitoki cya Kamara.
Bageze mu isantere, iki gisambo cyagiye cyijya imbere ya buri kabari kivuga ibyo cyakoze ari nako yikoreye igitoki yibye.
AMAJWI