Kigali: Imodoka yafashwe n'inkongi irakongoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Saba z'igice. Abantu babiri ni bo bari muri iyo modoka gusa babonye ko itangiye gushya, bahise bayivamo bwangu, bose ntacyo babaye.

Bivugwa ko umushoferi yabanje kumva imodoka iri gushyu, hashize umwanya muto, umuriro uzamuka muri moteri. Yahise yitabaza kizimyamoto iba iri mu modoka, gusa biba iby'ubusa.

Abari bahari babwiye IGIHE ko Polisi y'Igihugu yahise itabara gusa ihagera isanga imodoka yahiye bikabije.

Iyi modoka yahiye irakongoka gusa nta muntu wigeze ugirira ikibazo muri iyi mpanuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imodoka-yafashwe-n-inkongi-irakongoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)