Muri iki gihe iyo utembereye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali rwagati hagaragara abagore biganjemo ababa bafite abana kugira ngo bagirirwe impuhwe.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu bagore batunzwe no gusabiriza bitwaje abana baba bakodesheje bavuga impamvu bitwaza abana muri iyo ngeso y'ubusabirizi rimwe na rimwe bakanabakodesha.
Bamwe bavuze ko nta muntu usabiriza yitwaje umwana ubura amafaranga na make atahana.
Umunyana Claire utuye mu Kagari ka Ruliba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko atunzwe no gusabiriza ndetse hari igihe na we yifashisha abana b'abandi kugira ngo agire icyo atahana.
Uyu mubyeyi yemeza ko kuba abahisi n'abagenzi bakunze kugirira impuhwe ababyeyi bafite abana benshi baba bari gusabiriza ari bimwe mu bituma benshi mu batunzwe n'iyo ngeso rimwe na rimwe abatabafite babatira cyangwa bakabakodesha.
Yagize ati 'Buriya ni uko abantu babifata ukundi ariko nta muntu usabiriza afite ubushobozi naho ibyo gukodesha abana bibaho byo wataha na we ukagira icyo wishyura umubyeyi we kuko hari igihe uba nta mwana ufite cyangwa ufite umwe ukeneye nk'abandi babiri, rero iyo ushaka kugira ngo uze kubona icyo ucyura ubatira inshuti zawe.'
Akomeza avuga ko umubyeyi witwaje abana batatu ku munsi atahana amafaranga atari munsi y'ibihumbi 10Frw ndetse umwana umwe bamukodesha amafaranga ari hagati ya 1000Frw na 2000Frw, iyo umubyeyi yakodesheje abana babiri yishyurwa ibihumbi 3Frw.
Umunyana avuga ko hari igihe akodesha abandi bana babiri biyongera ku we umwe bakajyana gusabiriza mu Mujyi yagira icyo abona akabaha bagashyira nyina kuko na we atishoboye.
Avuga ko adasabiriza kuko abikunda ahubwo abiterwa n'uko yakoze impanuka ikamuviramo kumugara ku buryo nta mirimo abasha gukora.
Uwamariya Chantal ufite abana babiri b'impanga, utuye mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara, yemeza ko amaze imyaka ibiri atunzwe no gusabiriza ndetse amaze umwaka abikora yifashishije abana babiri.
Yagize ati 'Birantunze kuko ni byo bingaburira ariko simbikora mbikunze ahubwo ni kwa kundi umuntu abikora ashakisha kugira ngo abone icyo agaburira abana'.
Avuga ko mu myaka ibiri amaze asabiriza amaze kugura ikibanza aho avuka mu Karere ka Rutsiro, akaba ateganya kubireka namara kuzuza inzu ye.
Mu mwaka ushize Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD) yabwiye itangazamakuru ko abantu barenga 300 bo mu Mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali bafite ubumuga batunzwe no gusabiriza.