Kigali: Polisi yasubije umuturage akabakaba miliyoni 2 Frw yibwe n'umusore wamukoreraga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Munani n'Igice zo ku wa Mbere, tariki ya 17 Mata 2023, ni bwo polisi yeretse itangazamakuru uyu musore w'imyaka 22 ukekwaho kwiba aya mafaranga umukoresha we.

Sinjyeniyo, ukekwaho kwiba uyu mubyeyi Nyirakanani, yari asanzwe amukorera akazi ko kumutwarira imizigo y'ibicuruzwa asanzwe acururiza muri Quartier Matheus, ayishyira mu modoka z'abakiliya. Ku wa Gatanu, tariki 15 Mata 2023, ni bwo yibye ayo mafaranga, afatwa bukeye bwaho ku wa Gatandatu.

Gusa, uyu musore yatawe muri yombi amaze gukoresha ibihumbi 470 Frw aho yari yamaze kuyaguramo inkweto, igikapu, telefone n'imyenda ku buryo yasubije 1,430,000 Frw gusa.

Nyirakanani Antoinette yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yamwibye ubwo yari agiye mu bwiherero, anashimira polisi yahise imufata.

Yagize ati 'Yari umukozi wanjye, ari umuntu umfasha mu bucuruzi bw'ibikoresho byo mu rugo bimwe biba bimanitse, haza umukiliya akurira akabimuha. Haje umukiliya aranyishyura, noneho ndibagirwa nsiga urufunguzo aho mbika amafaranga, njya mu bwiherero ariko we yari hanze rero yahise yinjira atwara miliyoni ebyiri zarimo.'

Yakomeje avuga ko akimara kwiba ayo mafaranga yahise amubura biba ngombwa ko ahita ajya gutanga ikirego kuri RIB, na yo itangira igikorwa cyo kumushakisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye itagazamakuru ko uyu musore ukekwaho ubujura yafatiwe mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ati 'Uyu mubyeyi yibwe tariki 15 Mata 2023, yibwa n'umukozi we. Amaze kuyiba yacikiye mu Karere ka Kayonza, agezeyo nyuma yo gutanga amakuru habayeho gukorana n'inzego polisi yo mu Karere ka Nyarugenge n'iyo mu Karere ka Kayonza, hatangwa amakuru arafatwa. Yafatanywe 1,430,000 Frw kuko andi yari yamaze kuyakoresha.'

Yongeyeho ko uyu musore agiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa, aboneraho gusaba abacuruzi kujya birinda kurarana amafaranga bacuruje mu rwego rwo kwirinda ko bayibwa.

Ubwo Polisi y'Igihugu yari igiye gusubiza Nyirakanani Antoinette amafaranga ye
Nyirakanani Antoinette ntiyiyumvishaga ko ashobora kongera kubona amafaranga yibwe
Sinjyeniyo Claude wibye aya mafaranga, yeretswe itangazamakuru
Bimwe mu byo Sinjyeniyo yaguze mu mafaranga yari amaze gukoresha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-polisi-yasubije-umuturage-akabakaba-miliyoni-2-frw-yibwe-n-umusore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)