Kigali polisi yerekanye agatsiko k'abasore 5 batega abantu bakabambura utwabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko ubujuru n'ubwambuzi bwakajije umurego mu mujyi wa kigali ndetse no mu mande nyinshi z'igihugu, polisi nayo ntihwema gushakisha aba bajuru kugirango batabwe muri yombi.

Ku munsi wo ku wa mbere taliki ya 24 Mata ni bwo polisi yerekanye abasore batanu bashinjwa icyaha cyo gutega abantu bakabambura utwabo ndetse hakaba nubwo babakomeretsa.

Aba basore bari hagati y'imyaka 17 na 19, bafashwe taliki ya 10 Mata 2023 ubwo bari mu bikorwa byo kwambura abantu. kandi aba basore bafashwe haciyeho igihe gito bavuye mu kigo ngororamuco aho bari bajyanyweyo nabwo bacyekwaho ibyaha by'ubwambuzi.

Aba basore bo mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gatenga, bose bemera icyaha cy'ubujura n'ubwambuzi bukoresheje ingufu, bavuga ko bakundaga gutegera abantu mu nzira ijya Sonatubes kuko ariho hantu hadakunze kunyurwa n'abantu benshi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre, Yagize ati 'Ni abasore bagera kuri batanu bafashwe bafatiwe mu bikorwa bitandukanye by'ubujura birimo gushikuza rimwe na rimwe no gukomeretsa, bafashwe mu gihe cyo ku tariki ya 10 Mata mu bikorwa by'ubwambuzi bushikuza abantu kuva ku muhanda wa Rwandex ugera sonatube bakaba babikora hagati ya saa sita kugeza saa saba.'

Polisi y'u Rwanda ikomeje iperereza kugirango n'abandi bose bakora ibi bikorwa batabwe muri yombi.



Source : https://yegob.rw/kigali-polisi-yerekanye-agatsiko-kabasore-5-batega-abantu-bakabambura-utwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)