Kigali: Umukobwa yatewe icyuma n'umuntu utaramenyekana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuntu utamenyekanye yateye Aloysia Mukeshimana w'imyaka 23, icyuma mu nda no mu ijosi, mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, bikaba byabaye mu ijoro ryakeye tariki 11 Mata 2023, ahagana saa mbili n'igice z'ijoro.

Amakuru avuga ko uwo mujura yari yaje kare arihisha ashaka ko baza kumufungiranira mu nzu akabiba.

Mu buryo butunguranye Mukeshimana yamubonye, undi amutera icyuma mu ijosi no mu nda.

Yiga muri Ecole Sécondaire de Muhura mu Karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Rubirizi witwa Bayingana Pierre Claver yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko icyo kibazo yakimenye.

Ati ' Amakuru dufite avuga ko uwo mujura yabinjjiranye agira ngo baze kumukingirana ashiduka hari umwana umubonye undi ahita amutera ibyuma agira ngo asohoke yiruke.'

Avuga ko byabaye hakiri kare kuko uwo mujura yashakaga ko ba nyiri urugo baza kumukingirana hanyuma akaza gucunga hagize usohoka agiye ku bwiherero nawe agahubukana icyo afashe cyose.

Bayingana avuga ko abaturanyi b'urwo rugo batabaye basanga umujura yagiye, umwana ajyanwa kwa muganga.

Asaba abaturage kutirara ngo bumve ko niba bakinze ku gipangu, gukinga izindi nzugi ntacyo bimaze.

Ngo ubwo burangare no kwirara biha abajura urwaho rwo kwiba bitabagoye.

Pierre Claver Bayingana avuga ko mu Kagari ayobora ubujura bukunze kuhavugwa ari ubukorwa n'abakozi bo mu rugo.

Avuga ko kuba abakozi bo mu rugo baba bazi inzu yose n'imfunguzo zikinga ibyumba byose cyangwa byinshi, bibaha ubushobozi bwo kwiba cyangwa kwibisha ba nyiri urugo.

Asaba ba nyiri ingo kujya bagira amakenga kandi abafite imodoka zirara ku muhanda bakazishakira abazamu bo kwiringirwa.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali witwa Chief Inspector of Police( CIP) Sylvèstre Twajamahoro avuga ko abaturage bagomba kuba maso.

Ati 'Tusaba abaturage gukomeza kuba maso bakirinda ko abajura babaca mu rihumye bakabiba cyangwa bagakora ikindi kibi.'

CIP Twajamahoro yibutsa abantu ko gutunga nomero ya telefoni ya Polisi nabyo ari ingenzi, mu rwego rwo gutabaza igihe cyose bibaye ngombwa.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko umunyabyaha wese bitazamugwa amahoro.

The post Kigali: Umukobwa yatewe icyuma n'umuntu utaramenyekana appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/12/kigali-umukobwa-yatewe-icyuma-numuntu-utaramenyekana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-umukobwa-yatewe-icyuma-numuntu-utaramenyekana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)