Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda by'agateganyo nyuma yaho itsinze Gorilla FC ibitego 2-1 naho APR FC banganyaga amanota itsindwa na Police FC ibitego 2-1.

Wari umukino w'umunsi wa 24 wa Shampiona y'u Rwanda utari wabereye igihe wahuje urucaca na Gorilla FC ubera kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2023.

Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC ntabwo yatangiye neza kuko yabanje gutsindwa na Gorilla FC, nyuma gato yaje kubona intsinzi binyuze kuri myugariro Ndayishimiye Thierry ndetse na Bigirimana Abedi bahesheje amanota atatu ikipe ya Kiyovu SC.

Uko Kiyovu SC yari mu byishimo byo kubona itsinzi ku ruhande rwa APR FC byari agahinda kuko yo yahise itakaza umwanya wa mbere nyuma yaho itsinzwe na Police FC ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho Police FC yari yakiriye uyu mukino yabonye itsinzi ndetse inatangira ifungura amazamu ya APR FC.

Police FC yatsindiwe na Mugisha Didier ndetse na Nshuti Savio Dominic naho ku ruhande rwa APR FC yo itsindirwa na Ishimwe Fiston, ni ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy'umukino.

Mu karere ka Ngoma ho haberaga umukino wahuzaga Rwamagana FC na Rayon Sports, ni umukino wasubitswe kuri uyu munsi bamaze gukina iminota 27.

Uko gusubikwa k'uyu mukino byatewe no kugwa kw'imvura nyinshi yaguye muri kariya gace, uyu mukino ukaba wasubitswe ari igitego kimwe kuri kimwe.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukino hanzuwe ko uzakinwa kuri iki cyumweru hagakinwa uminota yari isigaye, ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

Mu yindi mikino yakinwe, ikipe ya Mukura VS yatsinze Espoir FC ibitego 3-2, Marines FC yo yatsinze ibitego 2-1.

Sunrise FC yo mu ntara y'i Burasirazuba yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 3-0.

Kuri iki cyumweru ikipe ya Musanze FC irakira AS Kigali bakinire i Musanze kuri Sitade Ubworoherane naho Bugesera FC izakira Gasogi United i Bugesera.

Kugeza ubu ku rutonde rw'agateganyo, Kiyovu SC irayoboye n'amanota 56 irakukirwa na APR FC ifite 53, Rayon Sports ikagira 49 naho Police FC ikagira amanota 45.

The post Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-ifashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yaho-police-fc-itsinze-apr-fc-2-1-umukino-wa-rayon-sports-wo-wasubitswe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-ifashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yaho-police-fc-itsinze-apr-fc-2-1-umukino-wa-rayon-sports-wo-wasubitswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)