Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'u Rwanda, Primus National League yakomezaga ku munsi wayo wa 26 ku mikino yo mu kiciro cya mbere, imikino yakinwe kuri uyu wa gatandatu yasize Kiyovu isanze APR FC ku mwanya wa mbere.

Mu mikino yakinwe, ikipe ya Gorilla FC yatsinze ikipe ya Etincelles ibitego 4-1, ni mu mukino wabereye kuri Sitade y'akarere ka Bugesera uhereye ku isaha ya saa sita n'igice.

Ni ibitego byatsinzwe na Adeshola Adeaga Johnson ndetse na Bobo Camara bose batsinzemo ibitego bibiri kuri buri ruhande rwa Gorilla FC naho ku ruhande rwa Etincelles itsindirwa Benoit Gedeon.

Uyu mukino wakurikiwe n'uwahuje APR FC na Gasogi United warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ibi byanatumye ikipe y'ingabo z'igihugu imibare ikomeza kuremera kuko ubu iranganya na Kiyovu SC.

Gutakaza kwa APR FC, kwakurikiwe no gutsinda kwa Kiyovu SC yo yakiniye i Muhanga, urucaca rwasabwaga gutsinda As Kigali ngo bagere ku mwanya wa mbere babigezeho nyuma y'igitego kimwe cyatsinzwena Elissa Sekissambu.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu wahuje ikipe ya Rwamagana City yo yatsindiwe i Ngoma na Musanze FC ibitego 2-1.

Nyuma y'imikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 53 ikaba iyanganga na Kiyovu SC gusa bagatandukanywa n'umubare w'ibitego amakipe yombi azigamye.

Indi mikino isoza umunsi wa 26 irakinwa kuri iki cyumweru:

Bugesera FC vs Rayon Sports

Police FC vs Rutsiro FC

Espoir FC vs Sunrise FC

Mukura VS&L vs Marine FC

The post Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatsinze-as-kigali-isanga-apr-fc-ku-mwanya-wa-mbere-yo-yanganyije-na-gasogi-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatsinze-as-kigali-isanga-apr-fc-ku-mwanya-wa-mbere-yo-yanganyije-na-gasogi-united

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)