Kiyovu Sports yanyagiye Rwamagana City ihura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yabaye ikipe ya kabiri ibonye itike ya 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, nyuma yo gutsinda ibitego 5-3 mu mikino ibiri yahuyemo na Rwamagana City. Kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Muhanga, nibwo aya makipe yagombaga kwikiranura mu mukino wo kwishyura.

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Kimenyi
Serumogo
Eric
Thierry
Aimable
Janvier
Pitchou

Norodien

Muhozi
Abedi
Bertrand

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa 12:30 PM, kuko nyuma yaho hagombaga kuba umukino wa kabiri uhuza Police FC na Rayon Sports.

Kiyovu Sports yatangiye umukino iri kurusha ikipe ya Rwamagana City, kuko yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yigaranzure Rwamagana City yari yayitsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza.

Ku munota wa 39 Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere, cyatsinzwe na Muhozi Fred. Amakipe yagiye kuruhuka ikipe ya Kiyovu Sports yizeye itike ya 1/2, kubera igitego cyo hanze.

Abakinnyi 11 Rwamagana City yabanje mu kibuga

HABINEZA SAMUEL GK
MURANGAMIRWA SERGE
UWUMUKIZA OBEDI
NSHIMUMUGENZI JEAN
KWIBUKA NSHUMBUSHO AFLODICE
DIMBUMBA JORDAN
TUYISHIMIRE J.PAUL
NICLAS KAGABA
NDUWIMANA ROMEO
SEDRIC LISELE
MBANZA CALEB

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yaje yariye karungu ndetse ishaka ibitego byinshi, ku munota wa 58 Erisa atsinda igitego cya kabiri.

Rwamagana City umutoza wayo abonye ikipe itsinzwe yatangiye gukuramo abakinnyi bakomeye, ndetse ikipe irushaho kuganzwa. Mu minota ya nyuma y'umukino Iradukunda Bertrand yatsinze igitego cya gatatu, umukino urangira Kiyovu Sports itsinze Rwamagana City ibitego 3-0.

Mu mikino ya 1/2 Kiyovu Sports izahura na APR FC yabonye tike kuri uyu wa Kaburi, ubwo yatsindaga Marine FC ibitego 4-2.


Kiyovu Sports izacakirana na APR FC mu mikino ya 1/2 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128550/kiyovu-sports-yanyagiye-rwamagana-city-ihura-na-apr-fc-mu-nzira-128550.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)