Kiyovu Sports yasezereye Rwamagana igomba gucakirana na APR FC, Rayon itsinda Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yageze muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gusezerera Rwamagana City iyitsinze 5-3 mu mikino yombi.

Nyuma y'uko umukino ubanza Rwamagana City iyitsinze 3-2, nta kosa Kiyovu Sports yagombaga gukora mu mukino wo kwishyura.

Ni umukino wabereye kuri Stade Muhanga maze Kiyovu Sports iyitsinda 3-0.

Muhozi Fred ni we wafunguye amazamu ku munota wa 41, Erissa Ssekisambu atsinda icya 2 ku munota wa 59 n'aho Iradukunda Jean Bertrand ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 75.

Undi mukino Musanze FC yatsinze Mukura VS 1-0 biba 1-1 kuko Mukura yari yatsinze umukino ubanza bahita bitabaza penaliti. Mukura VS yinjije 4-2.

Umukino wahuzaga Rayon Sports na Police FC, warangiye Rayon itsinze 3-2. Ngendahimana Eric ku ku munota wa 9, Musa Esenu ku munota wa 16 na Onana ku munota wa 33.

Police FC yatsindiwe na Mugisha Didier ku munota wa 45+4 ndetse no kuri penaliti ku munota wa 63. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 3 Gicurasi 2023, izakomeza izahura na Mukura muri 1/2.

Kiyovu Sports ikaba igomba guhura muri 1/2 na APR FC yasezereye Marines FC.

Kiyovu Sports izahura na APR FC muri 1/2



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yasezereye-rwamagana-igomba-gucakirana-na-apr-fc-rayon-itsinda-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)