KNC uri guhuzwa na FERWAFA yavuze ibintu yakora mbere aramutse abaye umuyobozi wayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kakooza Nkuliza Charles , Perezida w'ikipe ya Gasogi United , isanzwe ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, yavuze ibintu bya mbere yakora aramutse abaye umuyobozi wa FERWAFA.

Kuva ku munsi wo kuwa Gatatu, abayobozi batandukanye mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda , bari kwegura umusubirizo barangajwe imbere na Olivier Mugabo wari Perezida wayo.

Mu bitekerezo biri gutangwa cyane ku mbuga nkoranyambaga abantu bari guhuriza ku bantu batandukanye babona bayobora FERWAFA, abenshi bagahuriza kuri KNC.
KNC ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri Radio 1 , yagarutse ku bintu bya mbere yakora aramutse abaye umuyobozi wa FERWAFA.

KNC uri guhuzwa na FERWAFA

KNC yavuze ko mbere na mbere yashaga abanyamategeko babiri basobanukiwe iby'umupira, avuga ko yabanza agashaka umunyamabanga wa FERWAFA uzi neza akazi yaba afite. KNC kandi yavuze ko yaha uburenganzira amakipe agakora icyiswe ' League' cyaba gituma yigenga.
Gusa KNC yavuze ko ibyo byo kuyobora FERWAFA atari ibintu abona yajyamo.



Source : https://yegob.rw/knc-uri-guhuzwa-na-ferwafa-yavuze-ibintu-yakora-mbere-aramutse-abaye-umuyobozi-wayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)