Umuyobozi wa Gasogi United,yasabye Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa,gukemura ikibazo cy'imyenda y'Amavubi yacuyutse n'ubuke bwayo mu Ikipe y'Igihugu Amavubi.
Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1 cyo ku wa 30 Weruwe 2023, Kakooza Nkuriza Charles na Mutabaruka Angelbert, bagarutse ku ngingo yo kwibaza ahari ibibazo by'Amavubi ndetse n'uburyo byakemuka.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles utajya uripfana, yavuze ibi ari igisebo ku Gihugu, kubona ikipe yambara imyenda y'imbusane ndetse imwe yaracuyutse.
Yagize ati 'Ndisabira Minisiteri ya Siporo, ntabwo ikipe yacu ikwiye gusa kuriya aho umutoza yambaye Nike (umupira) y'umukara, abandi bambaye Errea zimaze imyaka itanu, byibura umutoza iyo bamubwira akambara 'costume'.'
Yakomeje agira ati 'Icya kabiri, uriya mwana bita Sahabo ajya kubona ikarita y'umutuku ni nde wamurenganya? Ikipe y'Igihugu tugeze ahantu umukinnyi yizanira kora (collants)? Wabonye ejo isengeri Manzi Thierry yari yambaye yamanutse mu mwambaro, uzi ko umusifuzi iyo ashaka yari kumuha ikarita. Turasebye bihagije rwose.'
KNC yakomeje asaba Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, guca iteka agakemura iki kibazo burundu.
Yagize ati ' Nyakubahwa Minisitiri, ca iteka ntituzongere guseruka twambaye imyenda yakwedutse, yakuyutse, yacuyutse, noneho ikoze mu bikoresho nka biriya. Buriya haguye imvura bariya bakinnyi bamera nk'abikoreye imicanga. Imyenda iremereye kuriya ntabwo ikibaho.'
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko biteye isoni kubona amakipe yambara imyenda myiza kurusha Ikipe y'Igihugu.
Ati ' Wambwiraga gute ko APR FC na Police FC zambara imyenda myiza kurusha Ikipe y'Igihugu duhuriyeho turi miliyoni 13? Ubu koko tugeze aho kwambara gapira cyangwa ibigunira? Sinitaye ku manyanga yakozwe na Muhire mu masezerano ya Masita.'
Ikibazo cy'imyambaro y'Ikipe y'Igihugu si gishya kuko mu mikino y'Igikombe cya Afurika cy'Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN) mu 2021, ubwo u Rwanda rwakinaga na Maroc, Ngendahimana Eric yasimbuye Kalisa Rashid yinjira mu kibuga yambaye imyenda idahuje nimero.
Umwambaro Amavubi yambara uyu munsi ni ubwoko bwakozwe n'uruganda rwa Errea rwo mu Butaliyani mu mwaka w'imikino wa 2017-18, aho buri mwaka rusohora umwambaro (version) ugezweho ariko Amavubi ntahabwe imyenda mishya.