Koreya y'Epfo :Umuryango wagenewe akayabo na Leta nyuma yo kwibaruka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Aljazeera isobanura iby'uko guhabwa amafaranga na Guverinoma ku babyeyi bibarutse umwana mushya mu muryango, aho cyaganiriye n' umugabo witwa Kwon Jang-ho n'umugore we Cho Nam-hee bafite umwana w'amezi 17 witwa Ju-ha.

Aganira n'icyo kinyamakuru, Kwon, ukora kuri Radio aho muri Koreya y'Epfo, yagize ati, 'Kurera umwana muri Koreya, ni ibintu bishoboka iyo udakunda kugura ibintu bitari ngombwa, ukabyaza umusaruro inkunga itangwa na Guverinoma'.
Cho we yavuze ko Leta ibafasha no kubona ibikinisho by'abana batabiguze. Yagize ati, 'Mu nyubako yacu harimo na 'Centre' ifashwa na Leta, aho ushobora kujya ugatira ibikinisho by'abana ku buntu'.

Kwon yagize ati, 'Ninde utabona ko bikenewe se? Ni byiza ko guverinoma itanga inkunga zimwe na zimwe ku miryango ishaka abana, ariko hari n'ibindi bikwiye kwitabwaho mu gushaka umuti w'ikibazo cy'umubare muto w'abana bavuka'.
Koreya y'Epfo, nk'igihugu gifite umubare muto cyane w'abana bavuka, gihanganye n'ikibazo cy'uko abaturage batiyongera uko bikwiye, ndetse n'ubukungu bumeze nabi.

Mu 2022, impuzandengo y'abana umugore wo muri Koreya y'Epfo abyara yaragabanutse igera kuri 0.78, ivuye kuri 0.81 mu mwaka wabanje wa 2021.

Uretse amafaranga ahabwa umuryango wibarutse umwana, hari n'ibindi ababyeyi bahabwa cyangwa se bakorerwa mu rwego rwo kubashishikariza kongera umubare w'abana bavuka muri icyo gihugu, muri ibyo, ngo harimo amafaranga yo gukurikiranwa kwa muganga ku mugore utwite, ikiguzi cyo kwivuza ku bafite ibibazo by'ubugumba, kwishyura serivisi z'abafasha mu kwita ku bana (babysitting services) n'ibindi.

N'ubwo guverinoma y'icyo gihugu ikora ibishoboka byose ngo ishishikarize abaturage kubyara, ariko ngo hari abatakwemera kubyara uko byagenda kose.
Uwitwa Cho Joo-yeon, w'imyaka 39 ukora akazi k'ubusemuzi mu Murwa mukuru wa wa Koreya y'Epfo Seoul, amaze imyaka 10 ashatse, ariko ngo nta mafaranga Leta yatanga yatuma ahindura intego yihaye yo kutazigera abyara umwana n'umwe kuko byamwicira umwuga akora.

Yagize ati, 'Kugira umwana ni inshingano ikomeye, ngendeye no ku buryo ababyeyi bandezemo…, sinzigera nifuza kuba umuntu utwite. Sinzemera guhara umwuga wanjye kubera umwana'.

Mu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize wa 2022, bukozwe n'ikitwa 'Government Policy Coordination' aho muri Koreya y'Epfo, bwagaragaje ko abagera kuri 36.7 % bafite imyaka iri hagati ya 19-34 bavuze ko batifuza kuzagira abana.

Seoul ni umujyi ufite umubare muto cyane w'abana bavuka ku mwaka kurusha indi Mijyi n'Intara zo muri icyo gihugu, abantu 6/10 mu rubyiruko bavuze ko batifuza kubyara.

Ku bakobwa n'abagore bakiri bato b'Abanya- Koreya y'Epfo, 4% gusa ni bo babona urugo no kubyara abana nk'ikintu cya ngombwa, mu gihe abandi babona ibyo atari ibintu bya ngombwa mu buzima bwabo nk'uko byagaragajwe muri raporo y'ubushakashatsi bwiswe 'Korean Association for Social Welfare Studies'.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/koreya-y-epfo-umuryango-wagenewe-akayabo-na-leta-nyuma-yo-kwibaruka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)