Koreya y'Epfo yatinye kohereza intwaro muri Ukraine,biri mu mpapuro Amerika iherutse gutakaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inyandiko za Pentagon ziherutse gushyirwa ku karubanda BBC yabashije kubona, ziragaragaza ikiganiro hagati y'abayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Koreya y'Epfo ku bijyanye no kugurisha intwaro zashoboraga gukoreshwa muri Ukraine .

Ni ikiganiro cyabaye hagati y'abajyanama bakuru ba Perezida Yoon Suk Yeol.

Muri icyo kiganiro humvikanamo kutumvikana hagati y'igitutu cya Amerika cyo kohereza amasasu muri Ukraine na politiki yabo yo kudaha intwaro ibihugu biri mu ntambara.

Umwe mu bajyanama atanga igitekerezo cyo kohereza ahubwo amasasu muri Pologne, mu rwego rwo kwirinda kugaragara ko yoherejwe muri Amerika.

Washington imaze iminsi ishakisha uwaba yarashyize ahagaragara aya makuru y'ibanga, Pentagon ivuga ko ari ikibazo gikomeye ku mutekano w'igihugu.

Umwaka ushize, Koreya y'Epfo yemeye ko izagurisha Amerika ibisasu bya rutura kugira ngo yuzuze ububiko bwayo, ariko ishimangira ko Amerika igomba kugumana ibisasu kandi ntibyohereze i Kyiv.

Mu kiganiro bagiranye ku itariki ya 1 Werurwe, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Perezida Yoon Yi Mun-hui ngo yabwiye umujyanama mu by'umutekano w'icyo gihe, Kim Sung-han, ko guverinoma "yatewe impungenge n'uko Amerika itazaba umukoresha wa nyuma" w'amasasu.

Bafite kandi impungenge ko Perezida Biden ashobora guhamagara Perezida Yoon mu buryo butaziguye kuri iki kibazo, kandi Koreya y'Epfo yaramuka ihinduye politiki yayo yo gutanga intwaro muri Ukraine, bigasa nk'aho byatewe n'igitutu cya Amerika.

Nk'uko iyi nyandiko ibigaragaza, umujyanama mu by'umutekano muri Koreya y'Epfo, Kim, yahise avuga ko bashobora kugurisha ibisasu muri Pologne, binatewe n'uko "kugeza amasasu muri Ukraine byihuse yari yo ntego nyamukuru ya Amerika".

Koreya y'Epfo ivuga ko iri gukora iperereza ku kumena ayo mabanga ariko ikaba yashimangiye ko bidashoboka kumva ibiganiro byihariye mu biro bya perezida, kandi ko iki kiganiro kidashobora kuba cyarabereye mu ndake yihariye ya perezidansi.

Amerika ntabwo yahishe ko ishaka ko Seoul iha intwaro Ukraine. Yizera ko Koreya y'Epfo, n'ubushobozi bwayo bwo gukora intwaro ziteye imbere ku buryo bwihuse, ishobora kugira uruhare runini mu byava mu ntambara.

Ariko Seoul yanze kubikora kenshi ikomoza kuri politiki yayo yo kutohereza intwaro mu bihugu biri mu ntambara, mu gihe ku giti cyayo ihangayikishijwe n'uko umubano wayo n'u Burusiya wakwangirika.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/koreya-y-epfo-yatinye-kohereza-intwaro-muri-ukraine-biri-mu-mpapuro-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)