Kuki nasabiriza mfite uru Rwanda?- Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutse mu mvugo ica imarenga yumvikanisha ikibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anenga uburyo uyu muturanyi amaze igihe ataka ko ibibazo byose afite biterwa n'u Rwanda.

Yavuze ku mwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi, abaza niba abantu bajya bibaza icyo kibazo n'impamvu gikwiriye kuba kibaho.

Kuva mu 2021, umwuka mubi wabaye mwinshi hagati y'u Rwanda na RDC biturutse ahanini ku mirwano ya M23 yongeye kwaduka, Congo ishinja u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y'uyu mutwe.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yabajije abayitabiriye niba bazi ikibazo u Rwanda rufitanye na Congo.

Ati 'Ni gute tuzabasha kugeza ibihugu byacu, umugabane wacu kure, niba duheranwa n'ibi bintu bidasobanutse? Ni ukubera iki habaho amakimbirane hagati y'u Rwanda na RDC? Kubera iki? Hari uwampa igisobanuro? Hanyuma bigahindukira ngo u Rwanda rurakennye kubera RDC cyangwa ngo RDC irakennye kubera u Rwanda. Ibyo murumva bifite ishingiro?

Congo imaze igihe isabira ibihano u Rwanda aho ishoboye hose, yaba mu nama mpuzamahanga, ikananyura ku bihugu bindi.

Ni ko byagenze ubwo Papa Francis yari i Kinshasa, ni nako byagenze ubwo Perezida Macron yagiriraga uruzinduko muri Congo.

RDC yagerageje no kwitabaza ibihugu nk'u Bwongereza, isabira ibihano u Rwanda irushinja amabi yose ari mu gihugu cyayo.

Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo bigera aho abayobozi batangira gutabaza basaba ubufasha bwo gufatira u Rwanda ibihano. Gusa yabivuze mu mvugo izimije yumvikanisha ibyo Congo imaze igihe isabira u Rwanda.

Ati ' Ndi kuririra kuri micro, mbwira inshuti zacu mu Burayi na Amerika ngo bamfashe guhangana na RDC. Nti kuki utafatira ibihano RDC? Ngira ngo murumva icyo nshaka kuvuga. Bagakomeza bakabivuga. Kuki naba mfite igihugu nk'u Rwanda kinini, gikize cyane, murabyibuka nababwiye ngo nta gihugu gito kibako, ndavuga u Rwanda.'

'Ariko niba ngifite, kuki najya ahandi nsaba ikintu icyo aricyo cyose? Kuki nasabiriza mu gihe mfite uru Rwanda, iki gihugu kinini, aba bantu? Hari uwambwira impamvu twahindutse abasabirizi? Hari uwambwira impamvu?''

'Hanyuma tugahindukira tukavuga ngo turashaka kuba ku meza amwe n'abandi. Uzaba kuri ayo meza nk'ibiryo aho kuba nk'umuntu ugiye kurya. Itandukaniro ni uko uzaba uri ku meza nk'ibiryo bigiye kuribwa aho kuba ku meza nk'umuntu ugiye kurya.'

'Ntitwarambirwa kuba ibiryo by'abandi bantu? Tugomba guhora twiteguye kuba ifunguro rya mu gitondo ry'umuntu, irya saa sita akaba aribyo dukora buri munsi?'

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze mu Cyumba cyabereyemo Inama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35
Umukuru w'Igihugu na Madamu baririmba indirimbo y'umuryango wa FPR Inkotanyi
Muri iyi nama, Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe ntagereranywa mu rugendo rw'imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu kinini, gifite ubushobozi, gishobora kumara igihe kinini gisabiriza
Umukuru w'Igihugu yabajije abari bitabiriye iyi nama niba bazi neza umuzi w'ikibazo cy'u Rwanda na RDC
Iyi nama yitabiriwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi bibiri

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-nasabiriza-mfite-uru-rwanda-perezida-kagame-ntiyumva-impamvu-hari-ibihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)