Kuri iyi nshuro ya 29 turibuka ariko duha icyubahiro abarokotse!Ubutumwa bwa Miss Miss Aurore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwihariye yatanze mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda muri iki gihe bibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwe, Miss Aurore Kayibanda yagize ati 'Turibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994! Kuri iyi nshuro ya 29 turibuka ariko duha icyubahiro abarokotse, intwari zikomeje guharanira umurage ukwiye w'ubuzima bwabo.'

Mu gusoza ubutumwa bwe, yongeye kwibutsa abarokotse n'Abanyarwanda muri rusange ko bafite umukoro wo kusa ikivi cy'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati 'Ikivi cyanyu tuzahora tucyusa!'

Miss Aurore Kayibanda usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakobwa 11 babashije gitsindira ikamba rya Miss Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu akaba yararyegukanye mu 2012, inshuro ya kabiri ryabaga nyuma y'irya 2009 ryegukanywe na Bahati Grace.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kuri-iyi-nshuro-ya-29-turibuka-ariko-duha-icyubahiro-abarokotse-ubutumwa-bwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)