No title

webrwanda
0

Kuri uyu wagatatu guhera saa tatu z'ijoro, ikipe ya Manchester City iri ku mwanya wa 2 yakiriye Arsenal iri kumwanya wambere ku rutonde rwa gateganyo muri Premier League. 

Uyu ni umukino wo gupfa no gukira kuko ikipe iratsinda indi irahita itangira kurusha indi amahirwe yo kuba yayitwara igikombe,kugeza ubu Arsenal irusha Manchester City amanota 5 ndetse n'imikino 2.

Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga: Ederson, Walker, Dias, Akanji, Stones, Rodrigo, De Bruyne, Gundogan, Bernardo, Grealish na Haaland.

Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga: Ramsdale; White, Holding, Gabriel, Zinchenko; Partey, Xhaka, Odegaard; Saka, Jesus na Martinelli.

Uko umukino uri kugenda umutoza ku munota




40' Abakinnyi ba Arsenal bari kurwana n'ubuzima, Gündogan ahaye umupira Haaland nawe arekura ishoti ariko Ramsdale agira Imana umupira ufata mu maguru ye

39' Bernardo Silva ahaye umupira mwiza Jack Grealish imbere y'izamu ariko Robi Holding atabara neza umupira uhita uterekwa imbere y'izamu rya Arsenal

33' Arsenal irase uburyo aho Robi Holding yaratanze umupira mwiza kwa Gabriel Jesus ariko atera hanze

27' Haaland arase uburyo ari imbere y'izamu wenyine afite umupira ariko awuburira mu maguru barawumwaka 

25'  Haaland yongeye guha umupira mwiza De Bruyne aragenda agera mu rubuga rw'amahina asigarana na Magalhaes ndetse na Ben White agerageza kubacenga ashose White aba maso atega ukuguru


22' Arsenal ibonye uburyo aho Xhaka arekuye kufura mu kibuga hagati maze Magalhaes ashyiraho umutwe ariko umupira unyura impande y'izamu

21' Bernardo Silva yaratsinze igitego yinjiye mu rubuga rw'amahina ariko Ramsdale aratabara afata umupira

19' Arsenal yabuze umupira burundu, abakinnyi batangiye gufata umwanzuro wo gukina nabi kugira ngo barebe ko bawufata

16' Umukino uri kugenda gake buri kipe itegereje ko harindi ikora ikosa ngo iribyaze umusaruro ibe yatsinda igitego

13' Abakinnyi ba Arsenal bari kugerageza kubaka bahereye inyuma ariko kurenga mu kibuga hagati byananiranye


10' Kevin De Bruyne ahaye umupira mwiza Haaland imbere y'izamu maze Magalhaes ahita atabara ariko n'ubundi umusifuzi asifura ko umukinnyi wa Arsenal yakorewe ikosa

9' Manchester City ikomeje gusatira ba myugariro ba Arsenal bo bararwana no gukuraho umupira imbere y'izamu

7' Stones ahaye umupira mwiza Haaland nawe ashyira kwa Kevin De Bruyne ahita aterekamo igitego cya 1

2'Jack Grealish ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu umuzamu wa Arsenal awukozaho intoki ugaruka mu rubuga rw'amahina Haaland agiye gutsinda igitego umusifuzi asifura ikosa

1'ikipe ya Arsenal  niyo yatangije umukino 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128565/live-ikipe-ya-manchester-city-yakiriye-arsenal-128565.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)