No title

webrwanda
0

Kuri wagatatu guhe saa kenda kuri sitade ya Karere ka Bugesera hari kubera umukino wa APR FC na Marine FC mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy'Amahoro, APR FC yabonye itike isezereye Ivoire Olympic muri 1/8 naho Marine FC yo yari yasezereye Etincelles nayo muri 1/8.

Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa APR FC yakiriye umukino: Pierre,Fitina, Placide, Clement,Christian,Bonheur,I'rshad, Gilbert,Ramadhan, Bosco na Yannick.

Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa Marine FC yasuye: MATABARO,MUGANUZA,ISHIMWE,MANZI,GIKAMBA,NKUNDIMANA. A, NKUNDIMANA F,NGABONZIZA, MBONYUMWAMI, TUYISHIME na NAHIMANA

80' Muganuza wa Marine FC yaragerageje gutungurana ngo ananyagirane umupira ariko umusifuzi wo kuruhande avuga ko yarariye

75' Marine FC ibonye kufura nziza nyuma yuko umuzamu wa APR FC Pierre afashe umupira yarenze umurongo ariko Muganuza arayiteye ntihagira ikivamo kuko umuzamu ahise akosora amakosa ayifata neza

71' Nshuti Innocent abonye uburyo bwambere bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yarahawe na Christian arko awutera hejuru y'izamu kure

70' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo, Yannick na Ramadhan hinjiramo Mugunga na Nshuti Innocent

69'Abakinnyi ba APR FC barimo Ramadhan na Ombolenga bari guhererekanya neza bashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko byanze

62'MUGANUZA wa Marine FC yarashatse gucomokana umupira anyuze mu kibuga hagati ariko Clement amuhagarika neza

59' Ombolenga yarahinduye umupira mwiza imbere y'izamu maze Yannick agiye gutsinda igitego umuzamu wa Marine FC aramubangamira ntiyawufatisha

55' APR FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Anicet ariko bayotera bayiherekanya ntihagira ikivamo 

53' Abakinnyi ba APR FC baciriye umurongo aba Marine FC bari gukinira mu kibuga cyabo gusa 

50'Christian wa APR FC yarahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ashaka Anicet ariko Kapiteni GIKAMBA awukuraho neza

47' Ishimwe Anicet yarahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert ariko agenda gacye uramucika

46'Marine FC itangiye ikora impinduka mu kibuga havamo umuzamu Matabaro na Oliver watsinze igitego hinjiramo Gylain na Heritier 

45' Igice cyakabiri kiratangiye biracyari ibitego 2-1

Igice cyambere kirangiye ari ibitego 2 bya APR FC kuri 1 cya Marine FC

44' Taiba yaragerageje gutanga umupira mwiza kwa Olivier ariko Clement ahita atabara

42'Abakinnyi ba APR FC bakina mu kibuga hagati nibo bari guhererekanya neza


38' Usabimana Olivier ayiteye neza ijya mu izamu Marine FC iba ibonye igitego cyo kwishyura

37'Marine FC ibonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Ombolenga arikorera NAHIMANA ku mupira waruri kuva muri koroneri,


36' Bonheur abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yarakoye NAHIMANA 

34' Abakinnyi ba APR FC nibo bafite umupira naho aba Marine FC bo bari gucunga ko warenga

32'Bizimana Yannick atsinze igitego cya 2 ahawe umupira na Ruboneka Bosco 

29' Ramadhan yazamukanye umupira agenda agundagurana na ISHIMWE wa Marine FC ahinduye umupira mwiza maze Yannick awupfusha ubusa umuzamu ahita awifatira

25' APR FC ibonye kufura nziza ku mupira waruzamuwe na Ramadhan maze  Manzi awukuzaho intoki ariko Christian ayiteye mu maguro y'abakinnyi ba Marine FC bari bari kurukuta

23' I'RSHAD wa APR FC ahuye n'ikibazo cy'imvune biba ngombwa ko akurwa mu kibuga ateruwe


22' Kapiteni wa Marine FC,GIKAMBA yarekuye ishoti ariko umuzamu wa APR FC awufata bitamugoye

20' Bizimana Yannick wa APR FC aryamye hasi kubera ikibazo agize abaganga bari kumwitaho 

19' Abakinnyi ba Marine FC bakina mu kibuga hagati bari kugerageza guhererekanya neza nubwo kurenga umurongo ugabanya ikibuga kabiri byanze

15' Bwambere Marine FC igerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC ku mupira warufitwe na TUYISHIME ariko awuhereje NAHIMANA uramucika 

13'Abakinnyi  ba APR FC nka Ramadhan bari kubona uburyo bwinshi bwo kugera imbere y'izamu rya Marine FC cyane 


9' Bizimana Yannick atsinze igitego cyambere cya APR FC ku makosa yarakozwe n'abamyugariro ba Marine 

2' Bosco yaragerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa Marine FC ariko umusifuzi asifura ko yarariye

1'ikipe ya APR FC niyo yatangije umupira ndetse inatangira isatira inabona koroneri nubwo ntacyavuyemo.


Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga


Abakinnyi ba Marine FC babanje mu kibuga





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127840/live-apr-fc-1-0-marine-fc-mu-mukino-wa-14-mu-gikombe-cyamahoro-127840.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)