Mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera haravugwa inkuru y'ubukwe bw'umusore n'inkumi biteguraga kurushinga bwahagaritswe igitaraganya n'ubuyobozi bw'Itorero ADEPR muri uyu murenge kubera ko aba bombi bakoze imibonano mpuzabitsina mbere y'igihe bituma umugeni atwita.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, nibwo uyu mukobwa wo mu karere ka Karongi yagombaga gusezerana imbere y'Imana n'umusore wo mu Mujyi wa Kigali.
Kuwa Gatanu tariki 14 Mata 2023, buri buke ubukwe buba, ubuyobozi bw'itorero bwapimishije uwo mugeni busanga aratwite buhita buhagarika ubwo bukwe ngo kuko batasezeranya umuntu utwite ngo kuko aba yarakoze icyaha.
Gusa ariko umusore akimara kubona ADEPR yanze kumushyingira, yashatse umupasiteri wo mu rindi dini arabasezeranya ubukwe burataha.