Kwibuka 29#Uko Leta yiyise iy'Abatabazi yatumye ubwicanyi bufata indi ntera i Gitarama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice by'Amajyepfo bavuga ko kuva Guverinoma y'Abatabazi yahahungira tariki ya 11 Mata 1994, yahise itegura umugambi wo kwica Abatutsi muri ibi bice byari byaranze kwijandika muri jenosie yarimo gukorerwa Abatutsi.

Nyuma y'urupfu rw'uwari Perezida w'u Rwanda Habyarimana Juvenali tariki ya 6 Mata 1994, hashize iminsi 3 gusa maze maze hahita hashyirwaho Guverinoma yiyise iy'Abatabazi tariki ya 9 Mata.

Theodore Sindikubwabo icyo gihe niwe wahise abaperezida wa Repubulika naho Yohani Kambanda aba Minisitiri w'Intebe. Aba bose kandi bakomokaga mu Majyepfo.

Ukwimurira imirimo yabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama cyari ikindi kimenyetso cyo gutsindwa kwabo ariko ngo Amajyepfo yari agushije ishyano.

Saa tanu zishyira saa sita z'manywa nibwo abaturage bagiye kubona babona imodoka zuzuye abasirikare berekeza i Murambi mu kigo cya RIAM

Bamwe mu barokokeye muri aka gace bavuga ko mu matariki yakurikiye iya 11 na 12 Mata iyi guverinoma ikigera i Gitarama, hahise hashingwa bariyeri zitandukanye mu cyahoze ari komine Nyamabuye ndetse hanakorwa inama n'abari bahagarariye amakomini.

Zari inama zo kwica Abatutsi mu bice by'Amajyepfo.

Byabaye ngombwa ko Inkotanyi zirukana iyi Guverinoma ihungira ku Gisenyi birangira yambutse ijya mu cyahoze ari Zaire ari cyo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uyu munsi.

Ibitekerezo bibi by'ivanguramoko ndetse n'iby'irondakarere by'abari bagize Iyi Guverinoma y'Abatabazi ndetse n'abandi bababanjirije, byatumye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hicwa Abatutsi benshi cyane mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Butare ndetse na Gikongoro.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kwibuka-29-uko-leta-yiyise-iy-abatabazi-yatumye-ubwicanyi-bufata-indi-ntera-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)