Uyu muhanzi mu butumwa bwe, yagize ati 'Muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndagira ngo mbwire Abanyarwanda n'urubyiruko muri rusange kumva ko Kwibuka bitahariwe igice kimwe cy'abantu, ngo wenda njye byabaye ntaravuka cyangwa ngo byakorewe ubwoko ubu n'ubu njye sindimo."
"Twese biratureba kuko turi Abanyarwanda kandi duharanire gutsinda ikibi tugisimbuza ineza, duharanira ko ibyabaye bitazasubira kabone n'iyo ingoma zahinduka.'
Ibi yabivuze Kuri uyu wa 7 Mata ubwo u Rwanda rwatangiye igihe cy'minsi ijana cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni 'Kwibuka Twiyubaka'.