Kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda hirya no hino ku Isi batangiye icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; aho abasaga miliyoni bishwe bazira akarengane mu gihe cy'iminsi ijana gusa.
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), ivuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 29 iragira iti: 'Kwibuka Twiyubaka'.
Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo kiratangirizwa ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata, ni mu gihe mu turere gitangirizwa ku rwibutso rw'Akarere.
Mu rwego rwo guhumuriza no gukomeza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Muyango yasohoye indirimbo 'Nimucyo Twibuke'. Ni indirimbo ya kabiri, kuri album ye aherutse gutangaza yise 'Imbanza mu myambi.'
Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati 'Muraho neza bana b'u Rwanda. Mbatuye iyi ndirimbo nshya "Nimucyo Twibuke", izaduherekeze muri iyi minsi twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Uyu muririmbyi wagwije ibigwi mu muziki, atangira iyi ndirimbo asaba buri wese kwibuka amahano yagwiriye u Rwanda, yamaze abana b'u Rwanda adasize abababyaye.
Yavuze ko Jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi, abasigaye basigarana ibikomere 'bidasibangana'. Asaba gushyira hamwe no kwirinda kwigunga.
Ati 'Nidufatane urunana, tunanire abagome. Tureke n'ibyo kwigunga, ni uguha umwanzi icyo ashaka. Urukumbuzi rw'abacu rutugwizemo urukundo. Nirumara kudusaga tuzasagurire abandi.'
Muyango asaba kandi kuzirikana intwari z'u Rwanda 'zarugaruye rutemba'. Agakomeza ati "Zarusanze ari umuyonga, zirwuhagira uwo mwanda..."
Yavuzemo ko inkotanyi zongeye gusubiza isura u Rwanda, ubu ruhumeka amahoro n'umutekano.
Mu gitero cya gatatu, Muyango avuga ko kwibuka atari inzika, atari n'inzigo yo guhora ahubwo ni 'uguhora turi maso ngo ejo bitazasubira'.
Ati 'Kwibuka ntabwo ari inzika, si n'inzigo yo guhora, ni uguhora turi maso ngo ejo bitazasubira. Abashatse kurusenya no kurutsemba bazagaruke barebe u Rwanda aho rugeze..."
Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Nimucyo Twibuke' yakozwe na Pastor P naho amashusho (Video) yafashwe na Ev1ddy XXIII.
Muyango yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Nimucyo Twibuke' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe AbatutsiÂ
Mu ndirimbo ye nshya, Muyango avugamo ko kwibuka atari inzika yo guhora
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIMUCYO TWIBUKE' YA MUYANGO JEAN MARIE