"Kwibuka, si ijambo gusa!"-Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, muri Mata 1994 aho Madamu wa Perezida Kagame,Jeannette Kagame yavuze ko 'Kwibuka ari ukubana n'abacu kuko batazimye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,Madamu Jeannette Kagame yagize ati:

"Kwibuka, si ijambo gusa!
Kwibuka, si igihe gusa!
Kwibuka, si imyaka 29 tumaze,

Kwibuka ni ukubana n'abacu kuko batazimye! -JK"

Hashize imyaka 29 jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Muri iyo myaka hari byinshi byakozwe bigamije kubaka igihugu kizira amacakubiri hagamijwe iterambere rirambye mu nzego zitandukanye z'igihugu.

Ibi byose ahanini ni ibishingiye ku nzira Abanyarwanda bihitiyemo ubwabo y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse kwishakamo ibisubizo.

Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bireba Abanyarwanda bose kuko bituma abayirokotse bumva batari bonyine.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati ''Ubabaye ntabwo ari we wifata mu mugongo. Niyo mpamvu abandi Banyarwanda mu byiciro bitandukanye aho bari bari hose mu gihe cya Jenoside, kuza gushyigikira abo bacitse ku icumu bibaha agaciro noneho bikagaragara ko igikorwa cyo kwibuka atari icy'abacitse ku icumu gusa.''

''Hari ibindi bikorwa biranga igikorwa cyo kwibuka noneho bigatuma biba urunana. Abanyarwanda bose bafatanya no kugira ngo bariya bababaye bakomeze bafatanye urugendo n'abandi mu kubaka igihugu cyacu.''

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bamaze kumva ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ngombwa kuko ari umwanya wo kwigira ku mateka mabi yagejeje u Rwanda aharindimuka.

Basaba ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye guca ukubiri na yo kuko bidindiza urugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyahisemo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kwibuka-si-ijambo-gusa-ubutumwa-bwa-madamu-jeannette-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)