Kwibuka29: Abakoloni bakoresheje amoko yabaga mu Rwanda babiba amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inararibonye muri politiki y'u Rwanda n'abanditsi b'amateka, bagaragaje uburyo abakoloni bifashishije amoko yahozeho mu Rwanda, mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda, bikaba intandaro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muzehe Rucagu Boniface, inararibonye muri Politiki y'u Rwanda, akaba yarabaye no muri amwe mu mateka y'igihugu na Nizeyimana Innocent, umwanditsi ku mateka y'u Rwanda,  bombi bahuriza ku kuba mbere y'umwaduko w'abakoloni amoko yaje kuba intandaro y'amacukubiri yahozeho, ariko aza guhindurirwa ubusobanuro abanyarwanda bahoze bunze ubumwe batangira guca ukubiri.

Rucagu ati 'Abakoloni bataraza abanyarwanda bari bunze ubumwe. Iyo bavuga abunze ubumwe rero, biba bishaka kuvuga ko basangiraga, bahana inka n'abageni, bagirana igbihango  bakanywana amaraso, baagirana n'ibindi bihango bahuriraga ku mandwa, ku kwemera IMANA, noneho bakaza no guhurira ku moko gakondo, Abagesera, Abasinga, Abazigaba.

Yakomeje agira ati 'Abo bose habaga harimo Abahutu, abatwa n'Abatutsi, ku buryo umuntu wavaga hano mu Bwanacyambwe akagenda yagera mu Nduga bumwiriyeho akavuga ati njye ndi Umusinga nje gucumbika mu Basinga. Abasinga bose bagahurura baje kumwakira ugasanga ahrimo Abahutu, Abatutsi n'Abatwa.'

Nizeyimana nawe yagize ati 'Ariko ngo abamuzi neza iyo yabaga amaze kwica inyamanswa akayihamya Rudahigwa  yaravugaga ngo ndakwishe ndakwirahiye ndi umuhutu wa Rwabutogo. Nonese niba umwami yaremeraga ko ari umugaragu w'uwamugabiye, ni inde uteri umugaragu w'uwari we wese mju gihugu?'

Yunzemo agira ati 'Nonese ko umwami yavugaga ngo ndi umuhutu w'uwamugabiye Rwabutogo, ni inde uteri umuhutu w'uwamugabiye? Ibyo bikwereka ko umuhutu mbere na mbere umugaragu wa kanaka cyangwa uwagabiwe na kanaka.'

Inararibonye Rucagu Boniface, agaragaza ko u Rwanda iyo ruza kugira abayobozi batokamwe n'amacakubiri, ibikorwa bibi byagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, byari guhagarikwa hakiri kare.

Arashimangira ibi yifashishije amateka.

Ati 'Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda ishyirwaho na FPR, yahamagaye Abanyarwand abose bari bamaze guhungu muri 94 (1994) irababwira iti leta igiyeho nil eta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, irabakeneye mwese, mwe guhunga ngo muhunge igihugu cyanyu,mureke kuba impunzi kandi mufite igihugu cyanyu. Muze tubategeye amaboko mugaruke murw'ababyaye, mugaruke mu byanyu. Iryo jambo iyo Parmehutu irikora muri 62(1962) imaze kubona ubwigenge, Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 ntabwo iba yarabaye.'

Umwanditsi Innocent Nizeyimana, n'Inararibonye Rucagu Bonifase, bahurira ku cyizere cy'uko u Rwanda, rukomeje kugira ubuyobozi bwiza nk'ubwo rufite uyu munsi, nta cyarugarura mu mateka yaganishije kuri Jenoside.

Niyimana 'Igihugu kirabakunda, twagize abahirwe namwe mwagize amahirwe mwararokotse, mwe mutange igitambo cy'imbabazi n'ubumwe n'ubwiyunge aho niho imbaraga zishingiye kubera ubuyobozi bwiza, ariko nanone abacitse ku icumu abatarakira ibikomere tububahe kandi tubaherecyeze kuko ni urugendo rw'umuntu ku giti cye.'

'Urubyiruko rwabwiwe ko iyo abantu bafite ubworoherane baramaze kwiyunga, bubaka ubumwe noneho bwa bumwe bugtanga amahoro.' Rucagu

Kuri ubu u Rwanda rwinjiye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

 Ni ibihe bije bisanga igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, kiri hejuru ya 94%.

Tito DUSABIREMA  Â 

The post Kwibuka29: Abakoloni bakoresheje amoko yabaga mu Rwanda babiba amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/08/kwibuka29-abakoloni-bakoresheje-amoko-yabaga-mu-rwanda-babiba-amacakubiri-yagejeje-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-abakoloni-bakoresheje-amoko-yabaga-mu-rwanda-babiba-amacakubiri-yagejeje-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)