#Kwibuka29: Abakoresha Twitter basuye urwibut... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa bakoze ku wa Gatatu, tariki ya 12 Mata 2023, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa uko Abatutsi bari batuye muri aka karere bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside no kunamira abarenga 6,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo 5,000 baguye i Ntarama, bihaye umukoro wo guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya none, imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kugoreka amateka y'u Rwanda no kugaragaza ingengabitekerezo yabo.

Ibitangazwa kuri izi mbuga nkoranyambaga ni bimwe mu bishobora kuyobya bamwe cyane cyane urubyiruko n'abakiri bato bazikoresha umunsi ku munsi.

Iyi ni yo mpamvu urubyiruko rwibumbiye mu Itsinda "Rwanda Rwot" rwahisemo gukoresha uru rubuga mu kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza aho igihugu cyavuye n'aho kigeze ubu.

Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer ku rubuga rwa Twitter, uri no mu bateguye iki gikorwa, yabwiye inyaRwanda.com ko uruhare rwabo nk'urubyiruko by'umwihariko rukoresha imbuga nkoranyambaga ari uguhangana n'abo bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rurangirwa Steven umunyamakuru akaba n'umusesenguzi mu Rwanda wari muri iki gikorwa, yasabye urubyiruko cyane cyane urukuresha imbuga nkoranyambaga guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yabasabye gusura inzibutso za Jenoside aho ziri mu gihugu kugira ngo basobanurirwe amateka ari nayo ntwaro izatuma bahangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko umunsi wa gatatu w'icyunamo wageze nta muntu wo mu Rwanda uragaragaraho gukwirakwiza ingengangabitekerezo ya Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Byagarutsweho n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo ku wa 9 Mata 2023. 

Yatangaje ko muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta bantu bari bagaragara imbere mu gihugu bayipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Karangwa Sewase, aherutse gutanga za ko abasanganywe ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y'u Rwanda n'ubundi ari bo bari kuyigaragaza muri ibi bihe.


Abakoresha Twitter n'abanyamakuru ubwo bajyaga kwibuka i Ntarama

Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2022), amadosiye yakiriwe afitanye isano n'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside ari 2649.

Iyi raporo igaragaraza ko kuva mu 2018, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 17.5%.

Abagabo ni bo benshi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mu gihe abagore bari ku kigero cya 24%.

Umuhanzikazi Bwiza ni umwe mu bifatanyije n'abahanzi



Aisha na Victor Rukotana ubwo bari bamaze gusobanurirwa amateka


Dj Diddyman ni umwe mu bateguye iki gikorwa


Uhujimfura Claude ni we waje ahagarariye abajyanama b'abahanzi




Niyomugabo Dieu d'amour uzwi nka Dj Diddyman yari ari muri iki gikorwa







No Brainer yasobanuriye urubyiruko intego y'iki gikorwa



Kamaro na Sky2 mu bitabiriye iki gikorwa





Umunyamakuru Steven yari mu bitabiriye


Dalest umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik yari ari muri iki gikorwa



Emmy Nyawe na Bwiza ubwo bavaga gusobanurirwa amateka asharira y'u Rwanda





















Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bafashe ifoto y'urwibutso



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128020/kwibuka29-abakoresha-twitter-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-biha-umukoro-amafot-128020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)