#Kwibuka29: Abakoresha urubuga rwa Tik Tok mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu imbuga nkoranyambaga zikomeje kwiyongera ari na ko abazikoresha barushaho kwiyongera biganjemo urubyiruko ari na wo mubare munini w'abatuye u Rwanda.

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoresha urubuga rwa Tik Tok rukomeje kwitabirwa cyane mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigai ruherereye ku Gisozi.

Gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange bashishikarizwa kwitabira kugira ngo barusheho gusobanukirwa no kuba abahamya b'ibyabaye no guharanira ko bitazasubira.

Mu kiganiro na InyaRwanda, bamwe mu bakoresha Tik Tok basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, batangaje ibintu bitandukanye ariko bigaragaza ko ari gikorwa gikwiye.

Uwitwa Umunyana Denise yagize ati: 'Kwibuka bisobanuye ikintu gikomeye cyane mu mateka y'u Rwanda. Rero iyo twaje hano tuba twaje guhereza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

Yongeraho ati: 'Ni byinshi harimo ibyo banditse twasomye tugasobanukirwa. Nashishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byo gusura inzibutso kandi bagatanga umusanzu bifashishije imbuga nkoranyambaga, berekana amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi banarwanya abapfobya.'

Byiringiro Jean Aime yagize ati:'Kwibuka mbibonamo umwanya uboneye wo guha icyubahiro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.'

Si ubwa mbere abakoresha urubuga rwa Tik Tok basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuko no mu mwaka wa 2022 kuwa 10 Mata nabwo basuye uru rwibutso, bakaba bongeye kurusura kuwa 10 Mata 2023.

Abasore n'inkumi bakoresha urubuga rwa Tik Tok mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bashyize indabo aharuhukiye inzirakarengane Biyemeje gukora iyo bwabaga bavuga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashisha urubuga rwa Tik Tok n'izindi mu kurwanya ipfobya n'ihakana ryayoBiyemeje gukomeza kuba urumuri kandi barushaho kwibuka biyubaka banakangurira urundi rubyiruko gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo barusheho kumva neza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi baharanira ko itazasubiraBunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku GisoziMu #Kwibuka29 urubyiruko rurashishikarizwa guharanira kumenya amateka by'umwihariko yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Mbere yo gutaha babanje gusangira ibitekerezo ku cyo bungutse n'icyo bagiye gusangiza abandi

Kanda hano urebe amafoto yose

AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127973/kwibuka29-abakoresha-urubuga-rwa-tik-tok-mu-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigal-127973.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)