#Kwibuka29: Abiga muri IPRC Tumba bacaniye abarokotse Jenoside nk'ikimenyetso cy'icyizere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirasire y'izuba yashyizwe ku nzu z'imiryango 20 iri kumwe n'amatara atatu na Radiyo. Ni mu gihe indi miryango ibiri yahawe ibiribwa na matela.

Ni igikorwa cyateguwe n'ubuyobozi bwa IPRC Tumba, gikorwa n'abanyeshuri biga ibijyanye n'ingufu zisubira.

Umuyobozi wa IPRC Tumba Eng. Mutabazi Ritha, yatangaje ko intego nyamukuru ari ugufasha urubyiruko kumenya amateka y'ibyabaye mu Rwanda.

Ati 'Kubacanira urumuri ntabwo ari igikorwa twahisemo gutyo gusa, mubona ko n'iyo twibuka ducana urumuri. Twabihisemo kugira ngo tujye twifatanya n'abacitse ku icumu tubafasha kongera kugira icyizere cyo kubaho ariko kandi tunigisha urubyiruko.'

Abahawe iyi mirasire y'izuba ni abo mu mirenge ya Burega, Cyinzuzi na Tumba; batangaje ko kubona abaje babagana bw'umwihariko ababazaniye ibikorwa nk'ibi, bibasubizamo icyizere cy'ejo hazaza.

Mukakamanzi Donatha utuye mu Murenge wa Burega yagize ati 'Ubu ndishimye cyane! Najyaga ntaha nkagwa ku gikuta, ubu ndumva umutima wanjye ucyeye! Ibi bindemyemo icyizere kuko nahoraga mfite umutima uhagaze ariko iyo ubonye abaza bagusura uba wumva wishimye'.

Yakomeje avuga ko nubwo ashaje agifite icyizere cy'ejo hazaza, bitewe no kubona abamwitaho bikaba bimukura mu bihe by'icuraburindi yanyuzemo.

Karasi Faustin w'imyaka 72, nyuma yo guhabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba yashimiye aba banyeshuri by'umwihariko Leta y'Ubumwe yabagaruriye icyizere cyo kubaho.

Ati 'Nari aho ntacana ariko ubu ndatambuka nakanda ku rukuta inzu yose ikaka. Aba banyeshuri turabashimira'.

Uyu musaza yishimiye ko yahawe na matola akaba aryama agasinzira neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Burega, Kabayiza Arcade, yabwiye IGIHE ko ibikorwa nk'ibi byo gucanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibaha icyizere, bikanatanga igisubizo ku kibazo cy'umuriro w'amashanyarazi kikigaragara muri uyu murenge.

Akomeza avuga ko kuba IPRC Tumba yaratekereje ibi bikorwa muri uyu murenge by'umwihariko udahana imbibi n'ishuri, ari iby'agaciro. Yasabye ko habaho kwagura umubano w'uyu murenge n'ishuri mu rwego kuzamura abaturage ndetse n'abayobozi mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

IPRC Tumba imaze imyaka 16 ishinzwe, kugeza ubu iri shuri rimaze gucanira abasaga 100, aho bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bikoresho byatanzwe harimo na matola zo kuryamira
Ibyishimo byari byose kuri Mukakamanzi wacaniwe amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba
Mukakamanzi arakora ku gikuta inzu yose ikaka
Mu byo abanyeshuri ba IPRC Tumba bageneye abatishoboye harimo n'ibiribwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-abiga-iprc-tumba-bacaniye-abarokotse-jenoside-nk-ikimenyetso-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)