#Kwibuka29: Alexis Dusabe yatanze inama zafas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alexis Dusabe ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo "Umuyoboro", "Ibyiringiro" n'izindi, atangaje izi nama mu gihe u Rwanda n'Isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100.

Nyuma y'amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, kuri ubu rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwiyubaka bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, wanagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, ni imwe mu zakoranywe ubukana ku Isi. Iri kandi muri Jenoside zemejwe n'Umuryango w'Abibumbye (UN) ari zo: Jenoside yakorewe Abayahudi, yakozwe n'Abadage n'Abanazi, igahitana Abayahudi bagera kuri Miliyoni esheshatu.

Jenoside yakorewe Abanyarumeniya, ni indi Jenoside yemejwe na UN. Iyi Jenoside yabaye hagati ya 1915 na 1916. Yahitanye 2/3 by'abanyarumeniya babaga mu cyari kigize ubwami bwa Ottoman ari yo Turukiya y'ubungubu, abandi bicwa n'inzara no kubirukana mu mazu bari batuyemo.

Urubuga rwa UN, rugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ari Jenoside yihariye kurusha izindi zabayeho mu mateka y'Isi. Impamvu yihariye ni uko yakozwe n'abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu, bakica abanyarwanda bagenzi babo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

Indi mpamvu ituma iza ku isonga muri Jenoside zakoranywe ubukana, ni uko yateguwe mu kinyejana cyose ariko igakorwa mu minsi 100 gusa, aho Abatutsi barenga Miliyoni imwe bishwe bazira akarengane, bakicwa n'abahutu basangiye, bashyingiranye ndetse banagabiranye. 

Alexis Dusabe yashimiye Inkotanyi zakotaniye kubohora u Rwanda kandi zikabigeraho. Ati "Ababi barateguye, bashyashyanira guhekura u Rwanda, babigeraho, bakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abeza barakataje, barakotana, barahatana, kandi bakosora amateka".

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Alexis Dusabe yakomeje asaba abanyarwanda n'abatuye Isi bose muri rusange, guhitamo neza, bakiyemeza nk'uko nawe yiyemeje kubiba urukundo ruzira ivangura. Avuga ko bikozwe gutya, nta Jenoside yakongera kubaho ukundi ku Isi hose.

Yagize ati 'Twahisemo ubutisubira kandi ntituzadohoka. Hitamo neza, ube mwiza, iyemeze nanjye niyemeje kubiba urukundo ruzira ivangura bityo Jenoside ntizongera ukundi'.

Yageneye ubutumwa bwihariye abahanzi bagenzi be, abasaba kurwanya ikibi. Ati "Bahanzi, muze tube beza nyabeza, turwanye ikibi. Njyewe nahisemo kubaho, ni ko kubiba. Nahisemo kubiba Urukundo n'Umucyo w'Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. Twibuke Twiyubaka".

Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bakuru kandi bubashywe cyane mu Karere, mu muziki usingiza Imana. Afatirwaho icyitegererezo n'abahanzi benshi bitewe n'ubuhamya bwe bwiza, ubuhanga ndetse n'ubunararibonye afite mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muramyi ukunze kuririmba indirimbo zivuga ku musaraba, uri no kwitegura igitaramo 'Integrity Gospel Concert' kizaba tariki 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali, hashize amasaha macye yifatanyije n'abakristo kwizihiza Pasika binyuze mu ndirimbo nshya yise "Nanjye Nzazuka".

Ubwo yasangizaga abakunzi be iyi ndirimbo ye, uyu mugabo yavuze ko "Dufite ibyiringiro by'uko natwe abamwemeye bakizera izina rye, nta kabuza tuzazuka". Yongeyeho ati "Ubwo yazutse bidasubirwaho, nanjye nzazuka". Yabasabye ko yababera nshya mu bugingo bwabo.


Alexis Dusabe yasabye abatuye Isi kubiba urukundo ruzira ivangura nk'intwaro yabafasha kuba mu buzima buzira Jenoside


Ubutumwa bwa Alexis Dusabe muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

REBA INDIRIMBO NSHYA YA ALEXIS DUSABE YO KWIZIHIZA PASIKA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127948/kwibuka29-alexis-dusabe-yatanze-inama-zafasha-isi-kuba-mu-buzima-buzira-jenoside-anahanura-127948.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)