#KWIBUKA29: Bamwe mu bakinnyi bagaragaje icyo umusiporutifu yakabaye akora mu kurwanya ikibi no gusigasira ibyagezweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashegeshe igihugu aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse harimo n'abasiporutifu gusa hari n'abayigizemo uruhare, bamwe mu bakinnyi bakaba batanze ubutumwa bw'ihumure abandi bagaragaza uruhare rw'umusiporutifu mu rwego rwo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ISIMBI yifashishije abakinnyi bamwe na bamwe batanze ubutumwa bw'ihumure banagaragaza icyo abasiporutifu bakabaye bakora kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Benshi muri aba bakinnyi bagiye bahuriza ku kuba umusiporutifu nk'umuntu w'icyitegererezo yagafashe iya mbere mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Niyonzima Haruna abona ko ari cyo gihe k'umukinnyi kwibutsa abakunzi be n'abanyarwanda muri rusange kwirinda abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Muri iki gihe u Rwanda n'Isi twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, numva ku bwanjye twese nk'abasiporutifu twari dukwiriye gushyira hamwe twibutsa abakunzi bacu, Abanyarwanda muri rusange kwirinda guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanye abafite ingengabitekerezo ya yo. Twumve ko ibi bihe turimo bikwiye kuba ibyacu twese."

Nisarike, kuri iyi nshuro u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yasabye abasiporutifu bagenzi be kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Ati "Urubyiruko by'umwihariko abasiporutifu tugomba kwibuka abatuvuyemo bazize uko bavutse, kwibuka ariko bikaduha imbaraga n'ishyaka ryo gukora tukiyubaka kandi tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera ku buryo nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ukundi no ku Isi muri rusange."

"Urubyiruko nitwe mizero y'u Rwanda, tugomba kubaka igihugu cyacu ariko twamagana umuntu uwo ari we wese washaka kuzana amacakuburi mu banyarwanda."

Meddie Kagere ati 'ni umwanya tuba tugomba kwibuka abacu dukunda. Kugira ngo twongere twiyubakire igihugu tugomba kongera gushyira hamwe, tukavuga tuti ntibizongera.'

Bizimana Djihad avuga ko siporo ari iyo guhuza abantu atari iyo kubatanya, bityo nk'abayirimo bagakwiye guharanira ko nta kintu kizongera gutanya Abanyarwanda.

Ati 'Mu gihe twibuka tunaha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo tuzigera twemera na rimwe icyo ari cyose kizagerageza kongera kudutanya by'umwihariko twe bari muri siporo nk'uko ari iyo guhuza abantu si ukubatanya. Twereke urukundo, dukomeze, tunasengere abarokotse muri iki gihe kitoroshye.'

Mukunzi Christophe ukinira APR VC, avuga ko igihe cyo kwibuka cyagakwiye gutera Abanyarwanda imbaraga, bagaharanira kujya imbere aho kubasubiza inyuma.

Ati 'Kwibuka ni ingenzi kandi ni inshingano zacu nk'Abanyarwanda, Kwibuka ntibikadusubize inyuma ahubwo bidutere imbaraga zo guharanira kujya imbere, muri iki gihe abasiporutifu twirinde abashaka gupfobya amateka yacu duharanire kubaka igihugu cyacu kurushaho.'

Muvandimwe ukinira Rayon Sports yagize ati 'Twe nk'abasiporutifu ndetse n'Abanyarwanda muri rusange twirinde imvugo z'urwango, imvugo zikomeretsa n'izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibuke Twiyubaka.'

Niyogisubizo Samuel ukinira Gisagara VC, yasabye Abanyarwanda kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagaharanira kusa ikivi cyo abishwe bazira uko bavutse basize batushije.

Ati 'Ubutumwa nagenera Abanyarwanda ni ukudaheranwa n'agahinda dukomeza kuzirikana abacu batuvuyemo tubasabira ku Mana ngo ikomeze kubatuza aheza kandi twusa ikivi basize batushije. Dukomeza kubabera imbuto nziza zabashibutseho kandi dukomeza gufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda rwiza rwatubyaye.'

Munezero Valentine ukinira ikipe ya APR WVC avuga ko ari inshingano z'abasiporutifu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ati 'Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, ni inshingano zacu nk'abasiporutifu kwanga no kurwanya ikibi tukagira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri dusigasira ibyagezweho. Twibuke twiyubaka!'

Umugwaneza Charlotte ukinira APR WBBC avuga ko abasiporutifu ari imbaraga z'igihugu bityo ko kurwanya abazana amacakubiri ari inshingano za bo.

Ati 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano, ni igihango dufitanye n'abacu twabuze bazize uko bavutse. Nk'abasiporutifu nitwe mbaraga z'igihugu zigomba kurwanya icyo ari cyo cyose cyadusubiza mu icuraburindi igihugu cyacu cyanyuzemo, dusenyere umugozi umwe twubake u Rwanda rwiza rutarangwamo inzangano.'

'Ndakomeza cyane buri wese wabuze abe ntabwo biba byoroshye muri ibi bihe kubwira umuntu udafite uwamuhoza ngo komera, ariko turahari ngo dukomezanye, dusindagizanye, ubwo uriho ndakomeye nkomeza ngukomeze.'

Rutanga Eric ukinira Police FC, yasabye abasiporutifu bagenzi be kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abagifite ingengabitekerezo ya yo.

Ati 'Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nashishikariza abasiporutifu muri rusange ko tugomba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukarwanya ndetse n'abagifite ingengabitekerezo ya yo tubabwira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Twibuke twiyubaka.'

Umuyobozi w'ikipe ya Youvia WFC, Ndarama Mark avuga ko kwibuka bidasiga agahinda ahubwo bisigira imbaraga Abanyarwanda zo gukomeza gutera imbere.

Ati 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, biradukomeza cyane ndetse tukongera kwibuka abacu bazize Jenoside, icyo bidusigira si agahinda ahubwo biradukomeza, tukongera kuba bashya tukagira imbaraga z'igihe kizaza no kurema ubuzima bushya twiyubaka. Jenoside ntizongere kubaho ukundi.'

Guhera ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda binjiye mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw'abantu barenga miliyoni.



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/kwibuka29-bamwe-mu-bakinnyi-bagaragaje-icyo-umusiporutifu-yakabaye-akora-mu-kurwanya-ikibi-no-gusigasira-ibyagezweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)