Ni ku nshuro ya 6 Itorero Evangélique des Amis au Rwanda ryibutse abari abayoboke baryo bagera kuri 35 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatata tariki 12 Mata 2023, kibera kuri EEAR Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Hatanzwe ibiganiro ku mateka asharira yaranze u Rwanda, hanatangwa impanuro ku rubyiruko.Â
Uwiragiye Genevieve uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Itorero Evangélique des Amis au Rwanda, yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside bafite aho bageze biyubaka. Ati: "Uyu munsi twariyubatse, hari aho twavuye, hari n'aho tugeze, abari abasore bato bavuyemo abagabo, bakaba bafite imiryango kandi turacyafite icyizere cyo kubaho".
Uwiragiye Geneviever uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu itorero Evangelique des Amis au Rwanda, avuga ko afite icyizere cy'ubuzima nyuma yo kurokorwa n'Inkotanyi
Pastor Mupenda Aaron Umuvugizi w'Itorero Evangelique des Amis au Rwanda, arasaba urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Pastor Mupenda Aaron, Umuvugizi w'Itorero Evangélique des Amis au Rwanda (EEAR) akaba n'Umushumba Mukuru wa EEAR Kagarama ahari icyicaro gikuru cy'iri Torero, avuga ko ari ku nshuro ya 6 bibuka nk'Itorero Evangélique des Amis au Rwanda abari abakrisitu babo, ndetse n'abari abakozi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mushumba yavuze ko ari gahunda izajya iba buri mwaka kandi ikabera mu Turere 18 iri Torero rikoreramo hirya no hino mu gihugu. Ati "Iyi gahunda twayishyize mu Itorero hose". Mu butumwa yageneye abanyarwanda ndetse n'abakiristu b'Itorero Evangélique des Amis au Rwanda, ni "ugushyigikira gahunda yo kwibuka".
Yakomeje ati: 'Kugira ngo aya mateka atazazima, ni nshingano zacu twese nk'abanyarwanda ikindi no kwigisha abana bacu bakiri bato kugira ngo bakure bazi amateka y'u Rwanda, kugira ngo no mu gihe abakuze nkatwe tutazaba tukiriho, ariko tuzumve ko hari abo dusize bazarinda igihugu ndetse bakagisigasira'.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije wari umushyitsi mukuru mu kwibuka abari abakirisitu ba Eglise Evangelique des Amis au Rwanda bazize Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994
Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Wungirije wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, mu butumwa yageneye abitabiriye bose yatangiye abihanganisha ndetse anabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi.Â
Ati: 'Hari byinshi Leta yakoze kandi izakomeza kubaba hafi, kubafasha kwiyubaka ndetse nabo bakaba bafite umusanzu bakwiye gutanga bo ubwabo kugira ngo dufatanye kubaka u Rwanda twifuza, u Rwanda ruzira amacakubiri, u Rwanda ruzira Jenoside'.
Monique Huss, yongeye gusaba abagifite amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, batarashyingurwa mu cyubahiro, gutanga amakuru nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.
Ati: 'Gutanga aya makuru biri muri bimwe bizakomeza kudufasha kwiyubaka, bizafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza kubakika, gukomera no gukangurira buri wese yaba umuturage utuye mu karete ka Kicukiro ndetse n'ugize igihugu cyacu muri rusange'.
Mu butumwa bwihariye Monique Huss yageneye abashumba b'amatorero muri rusange ni ugukomeza kwimakaza ubutumwa bw'amahoro biciye mu butumwa bwiza bavuga.
Hibutswe abari abayoboke ba EEAR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
REBA AMASHUSHO UBWO EEAR YIBUKAGA ABARI ABAYOBOKE BAYO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994