Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Haromize yasimbuje ibendera ry'u Rwanda ifoto ye maze agenera n'ubutumwa abanyarwanda bose.
Mu butumwa bwe, Harmonize yasabye abanyarwanda gukomera, avuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati 'Kwibuka Twiyubaka ku nshuro ya 29. #NtibizongereUkundi. Mukomere.'
Ubu butumwa Harmonize abusangije abanyarwanda n'abanyatanzaniya nyuma y'iminsi mike yakiriye umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie muri iki gihugu, aho bari gukora ku mishinga y'indirimbo.
Harmonize ni umunya-Tanzaniya akaba umwe mu bahanzi bakomeye mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.
Uyu muhanzi aheruka mu Rwanda ndetse yerekanye ko yahakunze cyane ko yasize akoranye indirimbo na bamwe mu bahanzi baho, agasiga anasezeranyije abanyarwanda ko azagaruka kubataramira.
Harmonize yifatanyije n'abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka
Harmonize amaze iminsi yakiriye Bruce Melodie n'ikipe ye
Ubutumwa bwa Harmonize ku banyarwandaÂ