#Kwibuka29: Hatangajwe amabwiriza azakurikizw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mabwiriza yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023, agaragaza ko insanganyamatsiko yo kwibuka izakomeza kuba 'Kwibuka twiyubaka'.

Akomeza avuga ko icyumweru cy'icyunamo kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku itariki ya 7 Mata 2023, ni mu gihe mu Turere: Icyunamo kizatangirizwa ku Urwibutso rw'Akarere.

Kuri uwo munsi, kuva saa tatu za mu gitondo hose mu midugudu abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw'uwo munsi. Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa. Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.

Kuva tariki ya 8 Kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy'icyunamo giteganyijwemo ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho, ibigenewe Abahagarariye ibihugu byabo n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n'ibindi byiciro.

Aya mabwiriza avuga ko ibikorwa by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo n'indi mirimo itunze abantu n'ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy'icyunamo.

Avuga ko nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 Mata na 12 Mata 2023. Kandi mu cyumweru cy'icyunamo ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.

Ku Rwego rw'Igihugu, icyunamo cyizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Rebero, hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

Mu Turere, ubuyobozi bwako bufatanyije n'izindi nzego bazagena aho icyumweru cy'icyunamo gisorezwa.

Iri tangazo kandi rigaragaza ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo birimo:

Ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu; ubukwe n'imihango ijyanye nabwo, amarushanwa uretse siporo zikorwa n'abantu ku giti cyabo;

Umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nk'aho abantu bategera imodoka, n'ahandi.

Ibindi bikorwa bitemewe harimo Imikino y'amahirwe; kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby'urwenya, iby'indirimbo, iby'imbyino, sinema, n'ikinamico ritajyanye no Kwibuka.

Ibikorwa byo kwibuka bizakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n'Uturere.

Muri aya mabwiriza kandi bavugamo ko 'igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntikirenza amasaha atatu (3), kandi kigomba gukurikirana kuri ubu buryo:

Kumenyesha gahunda; gufata umunota wo Kwibuka, Isengesho ry'uhagarariye amadini ku babyifuza, Ijambo ry'ikaze, Ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; 

Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; ubutumwa bw'Umuryango IBUKA, ubutumwa bw'uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso, Ubutumwa bw'umushyitsi mukuru.

Hagati y'ibi bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n'indirimbo bifasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhabwa ikiganiro no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu bigo bya Leta, iby'abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyirahamwe no mu zindi nzego z'ubuyobozi, bizakorwa ku munsi batoranyije mu gihe cy'iminsi yo kwibuka hagati ya tariki 8 mata na 3 nyakanga 2023.

Mu ngingo ya munani y'aya mabwiriza, bavugamo ko ibigo by'amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri no ku bigo byabo bavuye mu biruhuko.

Muri aya mabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri, Dr Bizimana Jean Damascene, banavugamo ko mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini.

Misa n'amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b'idini rimwe. Ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'idini, itorero cyangwa ibigo by'abihaye Imana byemewe n'amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza.

Umugoroba w'ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z'ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n'umutekano w'abantu.

Mu gihe hateguwe urugendo rwo kwibuka, rukorwa mu ituze bikamenyeshwa mu nyandiko ubuyobozi, inzego z'umutekano n'iz'ubuzima byibura iminsi itanu (5) mbere y'igikorwa, zikagena uburyo urugendo rwo kwibuka rwakorwa bitabangamiye uruva n'urujya rw'abantu n'ibintu.

Amabwiririza agena uko ibirango byo Kwibuka bikorwa ari kuri www.kwibuka.rw hari n'ibirango byo Kwibuka byemejwe bigomba gukoreshwa. Aya mabwiriza avuga ko 'nta muntu n'umwe wemerewe kunyuranya n'aya mabwiriza mu gukora ibirango byo Kwibuka.'

Mu rwego rw'isuku rusange no kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirakangurirwa gukoresha ibyapa (bill board), screen, teardrops, pull up banner cyangwa agasanduku kabugenewe (branded box), nk'uko bigaragara mu birango byatanzwe, bigashyirwa aho abagana urwego bakirirwa (reception) cyangwa ahandi hagaragarira buri wese.

Ibigo by'amashuri n'ibiro by'utugari bizamanika amakarita (Posters) nk'uko bigaragara mu birango byatanzwe byibutsa itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n'uburyo bwo gufasha uwahungabanye. Aya makarita azamanikwa ahantu hagera abantu benshi, kandi mu buryo atangirika.

Kanda hano usome birambuye aya mabwiriza: 

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127753/kwibuka29-hatangajwe-amabwiriza-azakurikizwa-nibikorwa-bibujijwe-127753.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)