Ni ibitaro byahungiwemo na benshi bari inkomere, bizeye kubona ubuvuzi. Nyamara bateragiranwe n'abagombaga kubitaho, bamwe bicirwa mu bitaro abandi bicirwa ku mugezi wa Mukungwa.
Abahagarariye imiryango y'abaguye muri ibi bitaro, bavuga ko bagishengurwa no kuba nta mubiri n'umwe uraboneka kugeza magingo aya.
Mukamugema Anonciata uhagarariye imiryango y'ababuriye ababo mu Bitaro bya Ruhengeri, aganira na IGIHE yagize ati "burya igihe cyose utarashyingura uwawe ntabwo intimba ishira, uhorana umubabaro udashira."
"Iyo washoboye kubona uwawe ukamushyingura mu cyubahiro uraruhuka, ubifata nk'ibisanzwe. Tugize abatugirira ubuntu bakatubwira twaruhuka, ni ukuri abantu baboneka kuko biciwe aha, n'ababishe baracyahari; hari n'abatarabishe ariko babirebaga."
Musonera Jean Damascène yarokokeye muri ibi Bitaro, yari umukozi. Yatangaje ko ibitaro byari bifite ubushobozi bwo kurokora benshi ariko ubuyobozi bwirengagiza nkana.
Ati "Hari uwaje agana abaganga hano mu bitaro, ntabwo bigeze bamwakira ahubwo baramusohoye bamuteza abakozi bamwicira imbere y'ibitaro, hari n'umuzungu wazanye uwo bari bakomerekeje baramumwirukanana."
"Bamaze kumumwirukanana, uwari ushinzwe ibintu by'amashanyarazi hano mu bitaro ahita amumwaka, agenda amukurura ku butaka undi amusaba imbabazi. Kugeza ubu ntabwo tuzi ahantu bamutsinze."
Yakomeje asobanura ko ababashije kurokokera mu Rukiko rwa Ruhengeri (Court d'Appel) baje bagana ibitaro, aho kugira ngo bahabwe ubuvuzi babashyira mu mahema bitegetswe n'uwari umuyobozi w'ibitaro.
Uwashakaga gutanga ubufasha kuri izo nkomere ngo nawe yafatwaga nk'umwanzi w'igihugu, bigatuma yifata kugira ngo aticwa.
Ati "Byageze aho bazana imodoka barabatwara bavuga ko babajyanye iwabo, twumvise ngo babiciye kuri Mukungwa."
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yatangaje ko ubuyobozi bw'ibitaro bwamaze gukusanya amakuru y'ibanze ku bahoze bakora muri ibi bitaro, ari nayo azafasha mu kumenya aho imibiri iri.
Ati "Ubwo babashashije kubona ayo makuru, intambwe yaba igiye gukurikiraho ni ukubegera muri wa murongo wo kubigisha. Uretse no komora ibikomere by'ababuriye ababo hano, ariko nabo ubwabo ubitse amakuru ni umwanya wo kugira ngo akire."
Kugeza ubu ntiharamenyekana imibare nyirizina y'abiciwe muri ibi bitaro. Ababigannye bavuye muri Cour d'Appel bikekwako nyuma yo kubura ubufasha baba barishwe bakajugunywa mu mugezi wa Mukungwa.