#Kwibuka29: IPRC Musanze yasuye urwibutso rwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2023, Ubuyobozi n'abanyeshuri ba IPRC Musanze basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna ruherereye mu majyaruguru y'u Rwanda mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba.

Abayisenga Emile usanzwe ari umuyobozi wa IPRC Musanze aganira n'itangazamakuru, yavuze ko uru rugendo rwo gusura Urwibutso ndetse n'Inzu Ndangamurage byari bigamije intego yo kwigisha abenyeshuri amateka. Yagize ati" uru rugendo rwari rugamije guha Urubyiruko abanyeshuri bacu turera, amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse tunabereka andi mateka y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside."

Abanyeshuri ndetse n'abayobozi, babanje kujya ku Urwibutso rwa Gisuna, basobanurirwa uburyo Abatutsi batangiye kwicwa mbere ya 1994, ubwo icyo gihe babitaga ibyitso by'Inkotanyi.

Anastase Kamizikunze ukuriye Ibuka mu karere ka Gicumbi, avuga ko Gicumbi ari hamwe mu habitse amateka y'u Rwanda by'umwiharimo mu kubohora igihugu. "Ubwo Inkotanyi zahinduraga gahunda y'imirwanire zikava Kagitumba, zaje ku mupaka wa Gatuna uhana imbibi na Gicumbi."

Kamizikunze kandi akomeza avuga ko Urubyiruko kuba rusura Inzibutso ari ikimenyetso kiza cyo kumenya amateka, kuko abenshi usanga baravutse nyuma ya Jenoside kandi hari igihe ashobora kubwirwa amateka nabi, ariko yagera ku Urwibutso nawe akimenyera amateka yaranze u Rwanda.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Gisuna, bakomereje ku Murindi w'Intwari ndetse abanyeshuri bahigira uko urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside rwatangiye. Aba banyeshuri kandi n'abayobozi ba IP IPRC Musanze basuye indake Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba.

Uwanyirigira Yvonne, Umuhuzabikorwa wa AERG Ishami rya IP IPRC Musanze, yemeza ko rugendo bakoze rwabafashije byinshi. "Uru rugendo twarwigiyemo byinshi, ndetse hari n'ingamba twarushijeho gufata ku bantu bakunze gupfobya amateka. Nitwe rubyiruko rugomba guhangana n'abashaka gusubiza igihugu inyuma, kandi tugomba kubaka igihugu cyacu vuba."

Abashyinguwe mu Urwibutso rwa Gisuna kugeza ubu ntibazwi umubare kuko bishwe batwitswe, babanje gukorerwa itotezwa, bitwa ko ari ibyitso by'inkotanyi.

Abakozi ba IPRC Musanze, bashyira indabo ku rwibutso 

Perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi ari gusobanurira abanyeshuri amateka y'Urwibutso rwa Gisuna 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128607/kwibuka29-iprc-musanze-yasuye-urwibutso-rwa-gisuna-biyemeza-guhangana-nabagoreka-amateka-128607.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)