#Kwibuka29: Irambona Eric wakiniye amakipe arimo Kiyovu na Rayon Sports yahaye umukoro urubyiruko - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irambona Eric wabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru mu makipe arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports , yahaye umukoro urubyiruko rw'u Rwanda.

Kuva ku itariki 07 Mata 2023 u Rwanda ndetse n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, igahitana inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Abantu batandukanye mu ngeri zose bagenda batanga ubutumwa bw'ihumure ndetse bunakomeza abantu. Abandi bagira inama urubyiruko rw'uko rwahangana n'abahembera urwango ndetse n'ingengabiteketezo ya Jenoside.
Irambona Eric aganira n'ikinyamakuru Igihe yasabye urubyiruko ko rwakomeza kwirinda abashaka kurucengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubutumwa bwa Irambona Eric ku rubyiruko

Irambona yagize ati : 'Leta ntizajya mu ntambara y'imbuga nkoranyambaga isize umupaka aho FDRL nizo nterahamwe zishaka kugaruka zanyurana . Ni inshingano zacu nk'urubyiruko kwirinda ko abo abantu bakomeza kudushyiramo Virusi'.



Source : https://yegob.rw/kwibuka29-irambona-eric-wakiniye-amakipe-arimo-kiyovu-na-rayon-sports-yahaye-umukoro-urubyiruko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)