#Kwibuka29: Jowest yahuje imbaraga n'abarimo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jowest agaruka ku ndirimbo 'Witinya' yahuriyemo n'abandi bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda nka Afrique, The Nature, Fela Music, Kenumu, Fifi Raya na Kaayi, yasobanuye uko igitekerezo cyaje.

Ati:'Nari ngiye kuyikora njyenyine ariko mu busanzwe nari mfite gahunda yo gukorana indirimbo n'abahanzi beza bakizamuka turi mu gisekuru kimwe hamwe n'itsinda rya Fela Music dufata umwanzuro w'uko twayigira iyo.'

Ati: 'Tuganiriza bamwe mu bo twabonaga, hafi dusanga duhuje igitekerezo cyo gutanga ubutumwa bw'isanamutima mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi icyiza ni uko twakoze indirimbo nziza izahora ikenerwa mu bihe byose byo Kwibuka.'

Uyu muhanzi kandi yageneye ubutumwa abanyarwanda mu gihe cyo #Kwibuka29. Yabasabye kwibuka biyubaka kandi "tukababarira, tugasenyera umugozi umwe tukirinda amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside.'

Asoza agira ati: 'Dukomeze kuba hafi Abarokotse Jenoside kandi tugira uruhare mu kwigisha amateka nyayo cyane abanyamahanga bagifite ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WITINYA' JOWEST YAHURIYEMO N'ABANDI BAHANZI MU #KWIBUKA29

">

Jowest yafatanije n'abahanzi barimo Afrique n'itsinda rya Fela Music mu ndirimbo 'Witinya' ikubiyemo ubutumwa bw'isanamutimaKaayi, Fifi Raaya, The Nature, Manick Yani na Kenumu na bo bari mu bafatanije na Jowest muri 'Witinya'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128007/kwibuka29-jowest-yahuje-imbaraga-nabarimo-kaayi-afrique-na-fela-music-bahumuriza-abanyarwa-128007.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)