Imwe muri filime zerekanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, harimo ubuhamya bw'umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko 'ku rwibutso hafasha abarokotse kuzirikana ababo bishwe no gukomeza gusigasira amateka'.
Junior yabwiye InyaRwanda ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko ari bo mbaraga z'ejo hazaza, bityo bakwiriye guharanira kumenya amateka, binyuze mu gusura inzubitso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko byabafasha kumenya uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Ati 'Urubyiruko ni twe mbaraga z'Igihugu z'uyu munsi ndetse n'ejo hazaza. Duhuze imbaraga dusigasira ibyagezweho, dufatanya n'inzego twe kwigira ba ntibindeba. Igihe nk'iki dushyire imbaraga mu gusura inzibutso cyane ko gusura inzibutso bidufasha kumenya byihariye uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa."
Junior ureberera inyungu z'umuhanzi Chriss Eazy, akomeza avuga ko mu myaka 29 ishize, abahanzi bagize uruhare mu kubaka u Rwanda binyuze mu bihangano bitandukanye b'isanamitima bagiye bashyira hanze.
Nubwo bimeze uku ariko, avuga ko urugendo rukomeje rwo 'gutambutsa ubutumwa bw'ihumure binyuze mu bihangano, yaba filime, imiziki ndetse n'imbuga nkoranyambaga za buri muhanzi kugira ngo turusheho kubaka u Rwanda twifuza'.
Ingingo ya 37 y'iri tegeko Nº 16/MOJ/AG/19 ryo ku wa 09/09/2019 ryerekeranye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza ko mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ugomba kubanza guteguza abakozi b'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuga ko abantu bifuza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu itsinda rinini bagomba kubanza guteguza, kugira ngo abakozi b'urwo rwibutso babone igihe gihagije cyo gutegura uburyo bwo kubayobora.
Iyo bakeneye umutangabuhamya cyangwa undi muntu wese ushobora kubaha amakuru bakeneye, bagomba kubimenyesha abakozi b'urwibutso habura nibura iminsi ibiri (2) ngo baze kurusura.
Ingingo ya 38 igaruka ku kubahiriza amabwiriza uhabwa mbere na nyuma yo gusura urwibutso. Bavuga ko abasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kubahiriza amabwiriza yanditse n'atanzwe mu magambo bahabwa n'abakozi b'urwibutso rusurwa.
Ingingo ya 39 y'iri tegeko igaragaza ibisabwa abashakashatsi bashaka gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Bavugamo ko abasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite na gahunda yo gukora ubushakashatsi harimo gufotora, gufata amajwi cyangwa amashusho, bagomba kwitwaza icyangombwa gitangwa na Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside cyanditseho igikorwa cyose bemerewe gukora ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingingo ya 40 y'iri tegeko igaragaza ibibujijwe uwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Ivuga ko haseguriwe amabwiriza ashobora gutangwa n'abakozi b'urwibutso, umuntu wasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi abujijwe ibi bikurikira:
Kuhakorera igikorwa cyo kwinezeza; guterura cyangwa kwimura umubiri w'uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi asanze muri urwo rwibutso.Â
Junior Giti yakanguriye urubyiruko gusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwiga amateka asharira u Rwanda rwanyuzemoÂ