#Kwibuka29: Kwibuka ni ukubana n'abacu kuko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufasha w'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gihe Abanyarwanda n'inshuti batangiye icyumweru cy'icyunamo hazirikanwa abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe kitageze ku minsi 100.

Yagize ati "Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n'abacu kuko batazimye!'

Kwibuka biri mu ngingo ebyiri; ingingo ya mbere ni ibirebana no kwibuka, no kuzirikana ibyaranze amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, kandi biteganywa n'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Ni igikorwa Abanyarwandda biyemereye bahisemo, ko kizajya kiba buri mwaka.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubumwe n'ubwiyunge bugeze kuri 90%, kandi igikorwa cyo Kwibuka gifite uruhare rukomeye ku kuba iri janisha rya 90% rimaze kugerwaho.

Ibi bituruka ku kuba igikorwa gifasha Abanyarwanda kuzirikana amateka, kandi bagashobora gukomeza urugendo rwo kubaka Igihugu, kubana, ndetse no kugira ibikomere bishingiye kuri ayo mateka.

Abanyarwanda muri rusange by'umwihariko, bafite inshingano zo kwigira ku mateka no kubungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda bwo musingi w'ibikorwa byose n'iterambere rirambye.

Igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye, gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127880/kwibuka29-kwibuka-ni-ukubana-nabacu-kuko-batazimye-madamu-jeannette-kagame-127880.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)