#Kwibuka29: Kwica abo mwiganye musangiye igihugu nta mutima uba ufite-Guverineri Gasana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata 2023 hibutswe ku nshuro ya 29 abari abakozi ba Perefegiture na Superefegiture zahujwe zikaba Intara y'Iburasirazuba n'abari abakozi b'amakome yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muhango Murigo Emmanuel wari umukozi muri Komine Muhazi, yagaragaje uburyo abatutsi bakoraga mu nzego za leta batotezwaga mu kazi kugeza ubwo bamwe birukanwe abandi bagahozwa ku nkeke n'abayobozi babo.

Yavuze ko hari aho yigeze gukora aza kwirukanwa azira kuvuga Igifaransa, gusa ngo agasanga ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo yirukanwe kuko yari umututsi.

Murigo yavuze ko uyu munsi buri munyarwanda akwiriye kwishimira kuba mu Rwanda rurimo amahoro aho nta vangura cyangwa ubwoko bikirebwaho mu kazi cyangwa ngo umwana watsinze ajye mu ishuri.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel we yagarutse kuri politiki mbi yaranze ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko nta mutima bagiraga kuko ngo abenshi bagiye bica bamwe mu bayobozi bafatanyaga kuyobora igihugu.

Ati 'Iki ni igihe gikomeye, hari abavuga ko abize bakinjandika muri Jenoside, bari bafite ubwenge ariko batari bafite umutima, kwemera kwica abo mwiganye, mwakuranye, mwakoranye, mwari inshuti musangiye igihugu nta mutima nta bumuntu waba ufite.'

Guverineri Gasana yakomeje avuga ko muri uyu mwanya wo kwibuka hafatwa umwanya wo 'kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi tukabaha agaciro, n'icyubahiro bakwiriye, twibuka, twirinda kwibagirwa, kuko twibagiwe twaba dukoze ikosa rikomeye rya Politiki, ni cyo gihe umwanzi aducamo.'

Yavuze ko kandi iki gihe haboneka umwanya wo kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kubera ibikomere bagendana agaragaza ko bagize kwihangana bareka guheranwa n'amateka bariyubaka banatanga imbabazi.

Padiri Mutemangando Tite wavuze mu izina ry'imiryango y'abari abakozi muri perefegiture mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, yagaragaje ko hari abarokotse bagifite ibibazo birimo inzu bubakiwe mu myaka ishize zashaje n'ibindi bibazo bitandukanye asaba Leta kubitaho no gukemura ibibazo bafite.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka, Kagoyire Christine, yashimiye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside avuga ko abatutsi bari mu buyobozi batotejwe cyane bamwe bakanazira ko bazi kuvuga Igifaransa, uko bareshya byaje no gutuma bicwa kugeza ngo ubwo hari n'imirenge utabonamo uwarokotse n'umwe kuko abari bahatuye biciwe kumarwa.

Yasabye buri wese kwirinda amacakubiri agaragaza ko urugamba ruhari kuri ubu buri wese akwiriye kurwana narwo aro urwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Kuri ubu hamaze kumenyekana abari abakozi 19 muri Prefegiture ya Kibungo na suprefegiture zahujwe zikabyara iyi ntara, mu gihe komine zahujwe zikabyara Akarere ka Rwamagana abishwe bamaze kumenyekana ari 23.

Hashyizwe indabo ahubatse ikimenyetso cy'urwibutso rw'abakozi bishwe muri Jenoside
Depite Uwineza Beline yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi
Padiri Mutemangando Tite wavuze mu izina ry'imiryango yabuze ababo yasabye ko ibibazo byose bifitwe n'abarokotse byakemurwa
Umuyobozi wungirije wa Ibuka, Kagoyire Christine yashimiye ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi
Guverineri Gasana yavuze ko abayobozi bishe abo bakoranaga mu biro babahora ko bari abatutsi nta bumuntu n'umutima bari bafite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-kwica-abo-mwiganye-musangiye-igihugu-nta-mutima-uba-ufite-guverineri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)